RFL
Kigali

FERWACY yasabye abanyarwanda kuzitabira kureba Tour du Rwanda izagaragaramo udushya

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/01/2023 11:52
0


Perezida w'ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino w'amagare (FERWACY), yasabye abanyarwanda kuzitabira Tour du Rwanda ku bwinshi kuko izaba irimo udushya twinshi anasaba abakinnyi b'Abanyarwanda kuzahesha ishema Igihugu.



Mu kiganiro, Murenzi Abdallah Perezida w'ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino w'amagare (FERWACY) yagiranye na InyaRwanda.com kuwa kane Tariki ya 26 Mutarama 2023 nyuma y'umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati ya FERWACY n'Akarere ka Rwamagana, yagarutse ku dushya tuzaba turi muri Tour du Rwanda abasaba abaturage kuzareba iryo rushanwa rizaba ridasanzwe.

Tour du Rwanda 2023, izaba ku nshuro ya 15 guhera Tariki ya 19 Gashyantare kugeza tariki 26 Gashyantare 2023. Uyu mwaka izaba ifite umwihariko wo kuzaba irimo udushya nk'uko byemezwa na Murenzi Abdallah. 

Bimwe mu bizagaragaramo ni uko izitabirwa n'igihangange Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye akanatwara La Vuelta (Espagne) inshuro 2 ndetse na Giro d'Italia inshuro  imwe. FERWACY kandi yemeza iri rushanwa rizitabirwa n'abakinnyi 100 babarizwa mu makipe 20  harimo ayakinamo abanyaryarwa babigize umwuga. 

Murenzi Abdallah uyobora FERWACY avuga ko uretse ko Abanyarwanda bazareba irushanwa rizaba ririmo guhatana bikomeye kubera abakinnyi bakomeye bazaryitabira, banahishiwe kwerekwa  ibirori kuko buri gace (Etape) aho gasorejwe hazajya habera ibitaramo by'abahanzi bazaherekeza iri rushanwa kugeza igihe rizarangirira.

Yagize ati: "Agace ka mbere (Etape) kazatangirira mu mujyi wa Kigali gasorezwe hano i Rwamagana. Icya mbere dusaba abaturage bo muri aka karere ka Rwamagana ni uko bazaza kureba abasiganwa ari benshi.

Tuzi urukundo bakunda igare, turizera ko bazaba ari benshi kandi bakazirikana umutekano wabo n'uw'abakinnyi. Abasiganwa ku munsi wa mbere bazahaguruka i Kigali nibagera hano bazenguruke  umujyi wa Rwamagana, turizera ko bizaneza abaturage."

Murenzi yakomeje avuga umwihariko wa Tour du Rwanda izaba uyu mwaka  2023. Ati" Abanyarwanda muri rusange bazabona ibirori kuko udushya turimo ni twinshi. Nkuko ubivuze, tuzakira abakinnyi bakomeye. 

Muri iri siganwa ry'uyu mwaka tuzakira umukinnyi wegukanye Tour de France inshuro enye, anatwara irushanwa ryo muri Espanye (la vuelta) inshuro ebyiri n'irushanwa rya Giro d'Italia ryo mu Butaliyani inshuro imwe. Uretse uwo mukinnyi uzaba ari kizigenza harimo n'abandi. Ni bwo bwa mbere tuzaba tugize abakinnyi benshi kuko abakinnyi 100 ni bo bazitabira Tour du Rwanda, uko poroto iba nini niko umukino uryoha."

Yungamo ati "Tuzaba dufite abashyitsi barimo Perezida wa Federasiyo (Federation) yo mu Bufaransa uzifatanya natwe. Ikindi hari ibitaramo bizagendana n'iri siganwa ku buryo tuzajya dusoza agace n'irushanwa (Etape) aho tugasoreje hakabera igitaramo cyo gushyushya abaturage. Turacyaganira n'abafatanyabikorwa kugira ngo buri munsi ku munsi bizabe ari ibirori abantu bave mu byiza bajya mu bindi."

Murenzi kandi yasabye abanyarwanda kuzitabira kureba Tour du Rwanda ndetse agenera ubutumwa abakinnyi b'abanyarwanda  abasaba kuzahesha ishema Igihugu. Ati" Ubutumwa natanga ku baturage ni uko bazitabira gukurikirana irushanwa ari benshi. 

Abakinnyi b'abanyarwanda ni isiganwa twari tumenyereye gutwara mu myaka 4 cyangwa 5 ishize, ubu kongera kuritwara birashoboka kuko dufite impano nshya zaje, dufite n'abakinnyi babigize umwuga amakipe yabo azazana nabo harimo nk'umwana wa hano i Rwamagana, Muhoza Eric ashobora kuzazana n'ikipe ya Bike Aid.

Ubutumwa twaha abakinnyi bacu ni uko Abanyarwanda bakumbuye ibyishimo bahabwa n'abana nabo. Tuzakora ibishoboka ku bufatanye n'Inzego z'igihugu kugira ngo Abanyarwanda basubire ku ruhando rwo gutwara Tour du Rwanda." 

Tour  du Rwanda izitabirwa n'abakinnyi 100 bazaba bari mu makipe ari mu byiciro bitatu, harimo amakipe 6 yo rwego rwa National Team, ariyo Team Rwanda, Algeria, Great Britain ( GBR) South Africa, Marocco na Eriterea.

Hari amakipe 14 yo ku rwego rwa UCI Pro and continental  team ndetse n'ikipe isanzwe yitabira Tour de France izaba irimo Chris Froome, iyo kipe yitwa Israel Premier Tech iri ku rwego rwa UCI World team ari nayo kipe izaba ikomeye.

Chris Froome uzitabira Tour du Rwanda ni umwongereza witwa Christopher Clive Froome akaba anafite ubwenegihugu bwa Kenya kuko yavukiye i Nairobi tariki 20 Gicurasi 1985. Yabaye umukinnyi wa Israel premier tech mu 2021 avuye mu ikipe ya Inaos Grenadiers yahoze yitwa Team Sky.

Chris Froome yatwaye Tour de France inshuro enye hagati ya 2014 na 2017. Yatwaye isiganwa rya La Vuelta ryo muri Espagne 2011 na 2017 atwara na Giro d'italia 2018 mu Butariyani.  

Muri Tour du Rwanda abasiganwa y'uyu mwaka urugendo rurerure bazarukora ku gace ka gatatu abasiganwa bakazahaguruka mu karere ka Huye basoreze mu karere ka Musanze bakazakora ibirometero  199.5.

Naho urugendo rugufi bazarukora ubwo bazaba basoza ku ka gace 8 bazasoreza mu mujyi wa Kigali tariki ya 26 Gashyantare 2023 bakazakora ibirometero 73.3 uwo munsi ni bwo  hazanamenyekana uwuzegukana irushanwa rya Tour du Rwanda.

Harabura iminsi mbarwa Tour du Rwanda ikaba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND