RFL
Kigali

Kigali: Inkumi n’umusore basembuye ibitekerezo by’abanyarwanda ku muco wo gutera ivi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/01/2023 12:14
0


Amashusho y’inkumi n’umusore muri Kigali akomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga yazamuye ibitekerezo byinshi by’abanyarwanda, bavuga ko umuco wo gusaba kubana bapfukamye udakwiye.



Mu mashusho yafatiwe rwagati mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Car Freezone hafi yo kwa Makuza, umusore wari wambaye ikote ry’umukara agaragara apfukamye imbere y’inkumi yari yambaye ikanzu y’umuhondo bimwe byateye amusaba ko bazabana.

Umukobwa na we akumvikana agira ati: “Uri kunteza abantu, haguruka cyangwa nigendere.” Urebye uko amashusho ateguye ushobora kwibwira ko ari ibintu bya nyabyo, nyamara amakuru inyaRwanda.com yahawe n’ababyiboneye ni uko ryari ifatwa ry’amashusho.

Gusa ibi bikaba byatumye abantu benshi bivayo, bagaragaza uko ubundi babona ibijyanye no kuba umuntu yapfukama asaba uwo bazabana ko yamwemerera. Uenshi bagaragaza ko uwo muco udakwiye.

Twifashishije ibitekerezo bitari bike bimaze gushyirwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ku rukuta rwa Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava. Ku mashusho yashyizeho, yabajije uko ubaye uri umusore wihandagaje ugapfukamira mu ruhame umukunzi akakwangira, icyo wakora.

Uwitwa Umulisa Fridaus yagaragaje ko ibyo umukobwa yakoze aribyo ati: “Ni sawa, ubundi njyewe umugabo apfukamye imbere yanjye twabipfa n'ubundi turabizi neza ko atari uko muba mutwubashye, ahubwo muba mugendera mu kigare.”

Uwiringiyimana Provi ati: “Uyu mukobwa akwiriye akarahuri, ubundi se biriya byatuma amukunda cyane ra. Gusa abasore bakwiriye kubibonamo isomo, kumuterera ivi nyuma y'amezi mugatandukana mbona nta mumaro wabyo, ubu se ko ba Mama ntawabatereye ivi ntibarwubatse rugakomera.”

Umukinnyi wa filimi uzwi nka Samusure Makuta ati: “Nicyo cyabashobora, ubundi se ko dupfukamira Nyagasani wenyine.”

Munyeshyaka Eric we yagaragaje ko ubikoze ukabona ko hari ikibura wagakwiye kwigendera, ati: “Yakoze ikosa ryo gutinda iyo ahaguruka kare akigendera mbere y’uriya mukobwa, ibi byatumye aseba mu kuri niyo abyemera nyuma hari impamvu ataba yahise abyemera. Yagombaga guhaguruka vuba, iyo bitinze birapfa gusa pole abakobwa b’iyi minsi niko babaye.”

Benshi bakomeje gutanga ibitekerezo ubona ko rwose batumva neza iby’uyu muco wo gupfukama, bavuga ko umusore ubikora n’ubundi aba adakwiye kubaka.

Umuco w’uko umusore apfukama asaba umukunzi we ko bazabana ukaba warazanye n’iyindi inyuranye itarabagaho mbere, nyamara mu bihe bitandukanye utarakunzwe kuvugwaho rumwe n’ubwo utabikoze kuri ubu afatwa nkutazi ibigezweho.

Uyu ukaba ari umuco wadutse mu bihe by’u Bwami bwa cyera bw’abaromani aho umusore ahanini utishoboye wabaga ugiye gushaka mu miryango yifashije yapfukamiraga uwo yakunze, avuga ko agiye kumubera umugaragu ubundi akamwambika impeta y’integuza ko bazabana.

Nyuma uyu muco waje kwamamara ndetse ukwira hose, by’umwihariko mu bihugu by’amahanga. Kimwe n’indi mico y’amahanga abantu bakunze gutira, uyu nawo uri mu mico benshi mu banyarwanda batiriye kugeza aho umusore utabikoze atitwa umusirimu.


Amashusho agaragaza umukobwa atewe ikimwaro no gupfukamirwa n'umusore  Umusore ashyira ivi hasi akagira ati:"Ese twazashyingiranwa" Umukobwa yabyemera akamusubiza ati:"Ndabyemeye" Umusore akamwambika impetaUmusore kandi aba yitwaje ururabo nk'ikimenyetso cy'urukundo ruri mu mabara y'umutuku, iyo amaze gupfukama no kwambika uwo yakunze impeta ararumuherezaAbanyarwanda bakomeza kugenda bagaragaza ko nta mugabo wapfukamiye umugore, abandi nabo bakagaragaza ko bikwiye ariho isi igezeMeddy aterera ivi MimiBigirimana aterera ivi umukunziRwema Denis aterera ivi umugore weBenshi mu byamamare bari mu banyarwanda bagiye bagaragara baterera ivi abo bazabana, aha  ni ubwo Mico The Best yasabaga umugore we ko bazabana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND