RFL
Kigali

Masai Ujiri yavuze ko u Rwanda na Senegal ari bo bonyine bashobora kwakira imikino ya NBA

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/01/2023 13:51
0


Perezida wa Toronto raptors akaba n'umwe mu bari gukora impinduka muri Basketball y'Isi Masai Ujiri, yatangaje ko muri Afurika nta bibuga byakakira umukino wa NBA usibye u Rwanda na Senegal.



Ujiri ufite ubwenegihugu bwa Nigeria na Canada, aganira n'ikinyamakuru BBC yatangaje ko Afurika ifite ikibazo cy'ibibuga bya Arena ari nayo mpamvu kuhazana umukino wa shampiyona ya Basketball muri Amerika, bikiri inzitizi.

Ujiri yavuze ko bifuza kuzana imikino myinshi muri Afurika, ariko bikanga kubera ibibuga. Yagize ati "Dufite ikibazo gikomeye muri Afurika, ibihugu byinshi ntabwo bifite Arena zo gukiniramo. Iyo urebye ibyo Perezida Kagame yakoze mu Rwanda akubaka Arena (BK Arena) yafunguwe mu 2019, ndetse Macky Sall wa Senegal akaba yari yayubatse mu 2018, ibi nibyo bibuga byabasha kwakira imikino kuri uyu mugabane."

Masai Ujiri niwe uyoboye inkundura yo kuzana imikino ikomeye ya Basketball muri Afurika 

National Basketball Association (NBA) ifatanyije na International Basketball Federation baherutse gutangiza irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), aho amakipe atandukanye muri Afurika aryitabira ikipe iryegukanye igahabwa igikombe nk'ikipe ya mbere muri Afurika.

Masai Ujiri yakomeje avuga ko igihugu cya Kenya gikeneye Arena ku buryo bwihutirwa. "Dukeneye Arena muri Kenya. Iyo wubatse Arena izana ibyiza byinshi kuko itanga akazi, ikazana imisoro, ndetse ikongera n'urwego rw'imikino n'imyidagaduro. Ibi rero tubikeneye Nairobi mu buryo bwihutirwa. Nairobi ni hamwe mu hantu haba ibyishimo byo hejuru ku Isi, Arena rero izahubakwa izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imikino, ibitaramo, n'ibindi bikorwa."

Perezida Kagame na Masai Ujiri muri Gashyanatare mu 2020 ubwo bamurikaga Giants of Africa Festival, yagombaga kwitabirwa n'urubyiruko rutandukanye rwo muri Afurika 

Biteganyijwe ko umushinga wo kwakira imikino itegura shampiyona ya NBA muri Afurika numara kwemerwa, u Rwanda na Senegal bizaba ibihugu bya mbere bizakira iyi mikino. 


Masai Ujiri niwe washinze Giants of Africa igamije kuzamura umukino wa Basketball muri Afurika 

Bk Arena iberamo ibitaramo, inama, ndetse n'imikino mpuzamahanga 

Dakar Arena imwe muzihagaze neza muri Afurika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND