RFL
Kigali

Yaje kwambika Harmonize! Urugendo rwa Santi umurundi wambika abahanzi bo mu Karere-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/01/2023 15:09
0


Nshimiyimana Ibrahim wamamaye nka Santi Buja Travail, umurundi wakamejeje mu kwambika abahanzi batandukanye yaba mu Rwanda no mu Burundi ndetse bakanyurwa n’imyambaro (Icyangwe) abambika, kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda.



Uyu musore ukiri muto yavutse tariki 21 Nyakanga 2000, avukira ahitwa mu Bwiza Avenue d’Université mu gihugu cy’u Burundi. Avuka mu muryango w’abana babiri, akaba we yarihebeye ibijyanye no kwambika abantu biganjemo ibyamamare mu Karere.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyaRwanda.com, Santi Buja yasobanuye byinshi ku rugendo rwe, ahishura ko kuva kera yakundaga Fashion ndetse akura akunda kwifotoza cyane.

Santi aragira ati ’’Nakundaga ifoto cyane ku buryo nabaye umu Model, ifoto yanjye ikaba ariyo yifashishwa ahantu hose ndetse harimo abantu benshi bari bamaze gushima ibyo nkora byabanyuraga umunsi ku munsi.’’

Santi Buja Travail yakomeje avuga ko mu rugendo rwe rwo gukora Modeling yakomezaga kwiyumvamo impano yo kwambika abahanzi.

Santi na Ariel Wayz wazamuye urwego rwe

Nyuma y’uko atangiye kubona ko benshi bishimira akazi akora, Santi yatangiye gusobanukirwa ibijyanye na Fashion icyo ari cyo, atangira guhishurirwa ko ibyo abandi bambikaga abahanzi atari iby’ukuri ari ukugira ngo babone amafaranga gusa.

Mu ntego ye Santi aganira na inyaRwanda.com yagize ati "Njye nza muri Fashion, naje ntandukanye n’abandi bambikaga abahanzi kuko njye nagira ngo bamenye neza uwo ndiwe, bamenye umwambaro nabambitse n’agaciro ufite.’’

Santi na Juno Kizigenza

Bigendanye n’uko yari amenyereweho ifoto nziza kandi isukuye igaragaza imyambaro nayo myiza kandi igezweho, mu kubyinjiramo byaramuhiriye kuko abantu bahise babimenya bishimira ko agiye kujya abambika.

Santi avuga ko hari uwabaye itangiriro rye mu kumufasha witwa John Elarts, uyu akaba ariwe utunganya amashusho agezweho mu Burundi no mu Rwanda. 

Amushimira ko yamufashije gutangira ubuzima bwe kuko ari we wamuhuje bwa mbere na Big Fizzo ahita amwinjiza muri Bantu Bwoy anamusabira umugisha.

Santi na Davis D na Big Fizzo

Santi yahise atangira kwambika umuhanzi Drama T wanyuzwe cyane n’ibyo akora arushaho kubikunda no kubikundisha abandi, ari na ko abandi bahanzi bakomeje kubikunda.

Umuhanzi wa mbere mu Rwanda wambitswe na Santi ni Ariel Wayz wamwandikiye akamusaba ko yamwambika ubwo yari ageze mu Burundi. Ariel yagezeyo asanga Santi yamwiteguye kuko yamuhaye imyambaro myiza cyane, aranyurwa.

Santi yambitse Harmonize i Kigali

Nyuma yaho Santi yaje mu Rwanda, ahawe rugari na Ariel Wayz wari wanyuzwe n’ibyo akora, amusaba kuza no kwagura ibyo akora no mu Rwanda. 

Kugeza kuri ubu Santi ari mu Rwanda aho yaje aje kwambika Harmonize wanyuzwe n’ibyo akora kuko yashimye ibikorwa bye ndetse imyambaro ari kwambara akaba ari iyo Santi yamwambitse.


Santi yambika Drama T


Santi na John Elarts afata nka Se mu kazi



Santi yambitse Bushali mu ndirimbo ya Bonane








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND