RFL
Kigali

Mr Kagame wahiriwe n’injyana zose; yeretswe ishavu n’abatamubona mu bitaramo bikomeye-VIDEO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:24/01/2023 22:01
0


Wumvise indirimbo za Mr Kagame nka ‘Warandinze’ yaherukaga gushyira hanze mu kwezi gushize, ‘Sembela’, ‘Ntiza’ cyangwa ‘Mpa Power’; uramutse utamuzi biragoye ko wakwemera ko ‘‘Ntimubimbaze’’, ‘‘Kagirinkuru’’, ‘‘Surwumwe’’, ‘‘Shakira Ahandi’’ n’izindi ze zabanje ziri mu Njyaruwa zari ize!



Noneho bigeze ku zindi ari kurapa, izo aririmba mu ‘Amapiano’ nka ‘‘Tugende’’ cyangwa ‘‘Gengo’’ yashyize hanze biragoye ko kwiyumvisha ubuhanga bw’uyu musore ubusanzwe witwa Eric Mabano Kagame.

Cyane ko atari ibya buri muhanzi kuririmba mu njyana yose kandi ukumva birajyanye. Bimwe ab’iki gihe bita kugwamo fresh!

Mr Kagame amaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda gusa bamwe bajya bavuga ko yirengagizwa ntahabwe agaciro yari akwiriye kubera ubuhanga bwe, gusa we ntacike intege agakomeza gukora ubutitsa.

Nyuma yo kuririmba indirimbo nyinshi mu njyana zitandukanye, ubu noneho yiharaje ‘Amapiano’.

Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise ‘‘Gengo’’ cyangwa se ‘‘Igikundi’’ yaje ari iya kabiri ye ikoze muri iyi njyana akomeza gushimangira ko ari umuhanzi utagira umupaka nk’uko nawe ‘akunda kubyivugira’.

Uyu musore watangiriye mu Njyaruwa, iyi ndirimbo yashyize hanze yiganjemo amagambo agaragaza ko igikundo cye cyangwa se ‘Gengo’ nk’uko yabyise, batandukanye n’abandi bantu kuko nta kubamenyera.

Hari aho aririmba ati ‘‘Umva twaratutswe, ni byinshi bavuze. Ku mijinya n’imishiha, ni byinshi bavuze. Umpime nguhime, umpishiire nkwishyure, ukubare ntuzubare [ushake amafaranga nturangare], menya rubanda jya ukunda amafaranga. Gengo  yanjye yanga ibirozi; ntitongana, ntisambana.’’

Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo, mu gihe imaze iri hanze abantu bose bishimiye uburyo ikozemo ndetse uyu muhanzi bahamya ko amaze guhamya ibigwi mu muziki.

Ukoresha amazina ya Money Vibes yanditse igitekerezo asaba abantu kubwira bagenzi babo ko Mr Kagame yashyize hanze indirimbo.

Ati ‘‘Ndakwinginze, bwira inshuti yawe ibwire inshuti ko Mr Kagame yashyize hanze indirimbo nshya igiye gukundwa. Mureke twuzuze miliyoni y’abayirebye nibura mu byumweru bibiri gusa.’’

Cleppin Tuyisenge we nta byinshi yavuze, yagaragaje ko uyu muhanzi yakoze indirimbo nziza mu buryo bwose.

Jibubarista__ we yanditse ati ‘‘Mr. Kagame ntabwo ajya adutenguha.’’

Ukoresha amazina ya D.O.N TV we yagize ati ‘‘Umwami wa nyawe w'Amapiano. Ababyinnyi bose babikoze neza muri iyi video y’iyi ndirimbo. Ni umuriro.’’

Ibi abihurizaho na THE INK, uyu we agira ati ‘‘Ubundi uyu niwe mwami wa Amapiano inaha.’’

Tugukeneye mu bitaramo!

Mu mpera z’umwaka ushize InyaRwanda yanditse inkuru yari ifite umutwe ugira uti ‘‘Ntibahiriwe n’ibitaramo! Abahanzi 5 bakoze iyobwabaga mu 2022 bakarenzwa ingohe’’. Kuri uru rutonde Mr Kagame yari ariho.

No mu minsi mike ishize Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda, yagaragaje uyu muhanzi ku rutonderw’abanyempano barenzwa ingohe n’abategura ibitaramo.

Abantu batanze ibitekerezo kuri iyi ndirimbo nabo babigarutseho bavuga ukuntu Mr Kagame ari umukozi ariko akaba adatumirwa mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

Nk’uwitwa Tallents TV 100k yagize ati ‘‘Cyakoze muvandimwe  barabyibagiwe koko ko utwika, tugukeneye mu bitaramo.’’

Iradukunda Daniel nawe ntabwo yagiye kure ya mugenzi we, nawe ati ‘‘Ba bandi banga gutanga ibiraka barajya he ko turya show hano kuri shene  yawe?’’

Nappyboy250 nawe yahise agaragaza ko abantu bemera ko  uyu muhanzi yirengagizwa  n’abategura ibitaramo yamuha ‘like’.

Ni mu gihe Tuyishime Elissa we yasabye uyu muhanzi gukomeza gukora cyane kugeza abategura ibitaramo binenze ubwabo. Ati ‘‘Mr kagame uri Umwami  mu Murwa kora cyane ibikorwa nk’ibi, bazinenga kuko urarenze komereza aho!’’

Iyi ndirimbo Mr Kagame yise ‘‘Gengo’’ ije ari iya kabiri nyuma yaho muri Werurwe 2022 uyu muhanzi yari yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Goligota’ yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.

Iyi album iriho indirimbo 10. Zirimo izo yahuriyemo n’abahanzi nka Theo Bosebabireba, Ariel Wayz, Cally, Herbert Skillz, DJ Marnaud na Nessa. Iyi album iriho indirimbo zitandukanye nka Bwombo, Mukunzi, Kiliziya, Akanini k’icumi n’izindi.

Mr Kagame yamenyekanye guhera mu 2014 mu bihangano bitandukanye gusa icyo gihe yaririmbaga mu Njyaruwa akenshi. Ariko, nyuma yaje no kujya mu zindi njyana kandi naho abikora neza.

Mr Kagame ni umwe mu bahanzi bakora cyane ariko bakarenzwa ingohe

REBA INDIRIMBO NSHYA YA MR KAGAME

UYU MUHANZI INJYANA ZOSE ABASHA KUZIRIMBAMO KANDI NEZA

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND