Wumvise indirimbo za Mr Kagame nka ‘Warandinze’ yaherukaga gushyira hanze mu kwezi gushize, ‘Sembela’, ‘Ntiza’ cyangwa ‘Mpa Power’; uramutse utamuzi biragoye ko wakwemera ko ‘‘Ntimubimbaze’’, ‘‘Kagirinkuru’’, ‘‘Surwumwe’’, ‘‘Shakira Ahandi’’ n’izindi ze zabanje ziri mu Njyaruwa zari ize!
Cyane ko atari ibya buri muhanzi kuririmba mu njyana
yose kandi ukumva birajyanye. Bimwe ab’iki gihe bita kugwamo fresh!
Mr Kagame amaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda gusa
bamwe bajya bavuga ko yirengagizwa ntahabwe agaciro yari akwiriye kubera
ubuhanga bwe, gusa we ntacike intege agakomeza gukora ubutitsa.
Nyuma yo kuririmba indirimbo nyinshi mu njyana
zitandukanye, ubu noneho yiharaje ‘Amapiano’.
Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise ‘‘Gengo’’
cyangwa se ‘‘Igikundi’’ yaje ari iya kabiri ye ikoze muri iyi njyana akomeza
gushimangira ko ari umuhanzi utagira umupaka nk’uko nawe ‘akunda kubyivugira’.
Uyu musore watangiriye mu Njyaruwa, iyi ndirimbo
yashyize hanze yiganjemo amagambo agaragaza ko igikundo cye cyangwa se ‘Gengo’
nk’uko yabyise, batandukanye n’abandi bantu kuko nta kubamenyera.
Hari aho aririmba ati ‘‘Umva twaratutswe, ni byinshi bavuze.
Ku mijinya n’imishiha, ni byinshi bavuze. Umpime nguhime, umpishiire
nkwishyure, ukubare ntuzubare [ushake amafaranga nturangare], menya rubanda jya
ukunda amafaranga. Gengo yanjye yanga
ibirozi; ntitongana, ntisambana.’’
Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo, mu gihe
imaze iri hanze abantu bose bishimiye uburyo ikozemo ndetse uyu muhanzi bahamya ko amaze guhamya ibigwi mu muziki.
Ukoresha amazina ya Money Vibes yanditse igitekerezo
asaba abantu kubwira bagenzi babo ko Mr Kagame yashyize hanze indirimbo.
Ati ‘‘Ndakwinginze, bwira inshuti yawe ibwire inshuti
ko Mr Kagame yashyize hanze indirimbo nshya igiye gukundwa. Mureke twuzuze
miliyoni y’abayirebye nibura mu byumweru bibiri gusa.’’
Cleppin Tuyisenge we nta byinshi yavuze, yagaragaje ko
uyu muhanzi yakoze indirimbo nziza mu buryo bwose.
Jibubarista__ we yanditse ati ‘‘Mr. Kagame ntabwo ajya adutenguha.’’
Ukoresha amazina ya D.O.N TV we yagize ati ‘‘Umwami wa
nyawe w'Amapiano. Ababyinnyi bose babikoze neza muri iyi video y’iyi ndirimbo.
Ni umuriro.’’
Ibi abihurizaho na THE INK, uyu we agira ati ‘‘Ubundi
uyu niwe mwami wa Amapiano inaha.’’
Tugukeneye
mu bitaramo!
Mu mpera z’umwaka ushize InyaRwanda yanditse inkuru
yari ifite umutwe ugira uti ‘‘Ntibahiriwe n’ibitaramo! Abahanzi 5 bakoze iyobwabaga mu 2022 bakarenzwa ingohe’’. Kuri uru rutonde Mr Kagame yari ariho.
No mu minsi mike ishize Muyoboke Alex wabaye umujyanama
w’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda, yagaragaje uyu muhanzi ku rutonderw’abanyempano barenzwa ingohe n’abategura ibitaramo.
Abantu batanze ibitekerezo kuri iyi ndirimbo nabo
babigarutseho bavuga ukuntu Mr Kagame ari umukozi ariko akaba adatumirwa mu
bitaramo bikomeye mu Rwanda.
Nk’uwitwa Tallents TV 100k yagize ati ‘‘Cyakoze
muvandimwe barabyibagiwe koko ko utwika,
tugukeneye mu bitaramo.’’
Iradukunda Daniel nawe ntabwo yagiye kure ya mugenzi
we, nawe ati ‘‘Ba bandi banga gutanga ibiraka barajya he ko turya show hano
kuri shene yawe?’’
Nappyboy250 nawe yahise agaragaza ko abantu bemera ko uyu muhanzi yirengagizwa n’abategura ibitaramo yamuha ‘like’.
Ni mu gihe Tuyishime Elissa we yasabye uyu muhanzi
gukomeza gukora cyane kugeza abategura ibitaramo binenze ubwabo. Ati ‘‘Mr
kagame uri Umwami mu Murwa kora cyane
ibikorwa nk’ibi, bazinenga kuko urarenze komereza aho!’’
Iyi ndirimbo Mr Kagame yise ‘‘Gengo’’ ije ari iya
kabiri nyuma yaho muri Werurwe 2022 uyu muhanzi yari yashyize hanze album ye ya
mbere yise ‘Goligota’ yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.
Iyi album iriho indirimbo 10. Zirimo izo yahuriyemo
n’abahanzi nka Theo Bosebabireba, Ariel Wayz, Cally, Herbert Skillz, DJ Marnaud
na Nessa. Iyi album iriho indirimbo zitandukanye nka Bwombo, Mukunzi, Kiliziya,
Akanini k’icumi n’izindi.
Mr Kagame yamenyekanye guhera mu 2014 mu bihangano
bitandukanye gusa icyo gihe yaririmbaga mu Njyaruwa akenshi. Ariko, nyuma yaje
no kujya mu zindi njyana kandi naho abikora neza.
REBA INDIRIMBO NSHYA YA MR KAGAME
UYU MUHANZI INJYANA ZOSE ABASHA KUZIRIMBAMO KANDI NEZA
TANGA IGITECYEREZO