Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye mu Rwanda, aherutse gushyira ahagaragara urutonde rw’abahanzi barindwi bakora indirimbo zikunzwe nk’uko abivuga, ariko akaba atajya ababona batumirwa mu bitaramo bitandukanye bitegurwa.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yakoze urutonde
rw’aba bahanzi yibanze cyane ku bari mu kiragano gishya cy’umuziki w’u Rwanda,
bagaragaje imbaraga mu bihangano byabo kuva mu myaka ibiri ishize y’icyorezo
cya Covid-19.
Muyoboke yavuzemo Mr Kagame, Alto, Confy, Gabiro Guitar,
Calvin Mbanda, Sean Brizz ndetse na Kevin Kade.
Eric Mabano Kagame wamenyekanye mu muziki nka Mr
Kagame ni umwe mu bahanzi bigoye ko wabona mu bitaramo atari uko aba
yananiranywe n’ababitegura ahubwo ibikorwa bye ntabwo bihabwa agaciro.
Uyu muhanzi ni umwe mu bafite indirimbo nyinshi
zakunzwe kuva mu myaka yo hambere nk’icumi ishize.
By’umwihariko mu myaka ibiri ishize ni umwe mu bafite
indirimbo zakunzwe nka ‘Ntiza’, ‘Amadeni’, ‘Mpa Power’, ‘Belle’, ‘Igitekerezo’,
na ‘Sembela’. Izi zose ni indirimbo yakoze mu gihe isi yari yugarijwe na Covid-19
kandi zarakunzwe.
Uyu musore uri mu bahagaze neza ni umwe mu bakoze cyane guhera mu mwaka ushize.
Alto ubusanzwe yitwa Dusenge Eric. N’ubwo nta
gihe kinini amaze amenyekanye cyane ni umwe mu basore b’abahanga kandi bafite
ibihangano bikunzwe.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Agasenda’
yakoranye na Social Mula, ‘Ntaribi’ na ‘Byambera’.
Mu 2019 ni bwo sosiyete ikora ikanacuruza telefone
zigezweho ya TECNO yatangije irushanwa ryo gufasha abanyempano ‘Spark your
Talent’ ku bufatanye n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music Label.
Irushanwa ni naryo ryamenyekanishije Calvin Mbanda
cyane ko yatsinze ari uwa mbere agahembwa kwinjira muri The
Mane.
Uyu wavuye mu 2021 ni umwe mu barangije umwaka
bataratumirwa mu bitaramo nyamara afite ibihangano byakunzwe kuva ari muri The
Mane kugeza uyu munsi. Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo nka ‘Fina’, ‘Tik
Tak’ n’izindi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Calvin Mbanda yavuze ko nta
byinshi yavuga kuri iki kibazo. Ariko kandi azi neza ko nta kibazo afitanye n’abategura
ibitaramo.
Ati “Njye ndumva ntazi icyo nabivugaho gusa igihari
nta kibazo mfitanye n’abategura ibitaramo ku buryo bakwanga kuntumira nyine.”
Umuhanzi Mr Kagame umaze igihe kinini mu muziki, avuga
ko iki kibazo kitakabaye kibazwa we, kuko ibyo agomba gukora nk’umuhanzi aba
yabikoze.
Yabwiye InyaRwanda ati “Bibazwe nyirubwite [Abategura
ibitaramo mu Rwanda] kuko njye akazi kanjye mba nagasoje.”
Umuhazi Alto uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Wankomye’ yakoranye
na Uncle Austin, yavuze ko kuririmba mu bitaramo bidakwiye kwiharirwa
n’abahanzi bamwe gusa.
Ati “Ugirango n’uko se batatubona (ubushobozi) ahubwo
n’uko birengagiza. Hatangwe akazi kuri buri wese wakoze bareke gutanga akazi
kuri bamwe.”
Mu kiganiro Gabiro Guitar yagiranye na Isibo Tv,
yavuze ko kuba we n’abandi bahanzi bagenzi be bagaragara ku rutonde rwa
Muyoboke nk’abirengagijwe mu bitaramo, atari uko batabikwiye kuririmba muri
ibyo bitaramo ahubwo ngo bageze ku rwego rwo kwikorera ibyabo.
Kuba aba bahanzi bataragaraye mu bitaramo ‘bikomeye’ mu
mwaka ushize ntabwo ari uko bagiye bananiza abategura ibitaramo mu gihe
babaga bashatse kubitabaza ahubwo, ahubwo ntabwo bigeze bahabwa umwanya ngo
babe bashimisha abakunzi babo.
Inkuru bifitanye isano: Abahanzi batanu birengagijwe mu bitaramo byo mu 2022
Muyoboke yavuze ko mu mboni ze aba bahanzi 7 bafite indirimbo zikunzwe, ariko ntiyiyumvisha ukuntu badatumirwa mu bitaramo
Alto yavuze ko amahirwe ari mu muziki akwiye kugera ku bahanzi bose- Kuko buri umwe afite ibyo aba yakoze
Sean Brizz aherutse gushyira hanze indirimbo 'Kama Mbaya'
Mr Kagame avuga ko kuba atagaragara mu bitaramo
bikwiye kubazwa ababitegura
Calvin Mbanda yavuze ko nta kibazo azi afitanye n’abategura ibitaramo cyatuma batamutumira
Gabiro Guitar aherutse gushyira hanze indirimbo
‘Pretend it’ yakoranye na Ricky Password
Kevin Kade aherutse gushyira hanze indirimbo ye yise
‘Umuana’
Confy akunzwe muri iki gihe binyuze mu ndirimbo
‘Kloza’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PREND IT’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KLOZA’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KAMA MBAYA’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUANA’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JOLIKI’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MOLISA’
TANGA IGITECYEREZO