RFL
Kigali

Ntibahiriwe n’ibitaramo! Abahanzi 5 bakoze iyo bwabaga mu 2022 bakarenzwa ingohe

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:9/12/2022 13:58
0


Umwaka uri kugera ku musozo ndetse iminsi isigaye ni mike kugira ngo tube twinjiye mu 2023. Kimwe n’ahandi hose mu mpera z’umwaka usanga abantu bakusanya ibyagiye biwuranga bakabyifashisha mu kwigaya no kureba ibitaragenze neza ariko banishimira ibyagezweho.



Inyarwanda nk’ikinyamakuru cya mbere mu Rwanda mu gutangariza abantu ibijyanye n’imyidagaduro, twifuje kugaruka ku bahanzi bakoze cyane ariko ntibahirwe no kwitabazwa mu bitaramo bitandukanye byabereye mu Mujyi wa Kigali.

Ntabwo ari uko bagiye bananiza abategura ibitaramo wenda mu gihe babaga bashatse kubitabaza ahubwo, ntabwo bigeze bahabwa umwanya ngo babe bashimisha abakunzi babo.

Mu bitaramo byose byabaye muri uyu mwaka nta na kimwe mu bikomeye bigeze batumirwamo kandi akenshi ugasanga hari abatumiwe yewe banavuye hanze batabarusha indirimbo zikunzwe mu Rwanda.

Aha urugero rwa hafi twatanga ni nko mu gitaramo Ruger yakoreye mu Rwanda ku wa ku wa 19 Gashyantare 2022 muri Canal Olympia aho umuhanzi AV wo muri Nigeria yaje kuririmba mu Rwanda azwi n’abantu bake.

Hari kandi nka FAVE nawe uheruka gutaramira mu Rwandamuri Kamena nawe ibihangano bye usanga bizwi na bake nyamara hari abandi bahanzi nyarwanda baba barengejwe ingohe nk’aba.

Mr Kagame

Eric Mabano Kagame wamenyekanye mu muziki nka Mr Kagame ni umwe mu bahanzi  bigoye ko wabona mu bitaramo atari  uko aba yananiranywe n’ababitegura ahubwo ibikorwa bye ntabwo bihabwa agaciro.

Uyu muhanzi ni umwe mu bafite indirimbo nyinshi zakunzwe kuva mu myaka yo hambere nk’icumi ishize.

By’umwihariko mu myaka ibiri ishize ni umwe mu bafite indirimbo zakunzwe nka ‘Ntiza’, ‘Amadeni’, ‘Mpa Power’, ‘Belle’, ‘Igitekerezo’, na ‘Sembela’. Izi zose ni indirimbo yakoze mu gihe isi yari yugarijwe na COVID-19 kandi zarakunzwe.

Guhera mu ntangiro z’uyu mwaka nabwo yakoze indirimbo nyinshi zigize album ye ya mbere yashyize hanze ku wa 1 Werurwe 2022 yise  ‘Goligota’ yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.

Iyi album iriho indirimbo 10. Zirimo izo yahuriyemo n’abahanzi nka Theo Bosebabireba, Ariel Wayz, Cally, Herbert Skillz, DJ Marnaud na Nessa. Iyi album iriho indirimbo nka Bwombo, Mukunzi, Kiliziya, Akanini k’icumi n’izindi.

Urebye ibihangano bitandukanye uyu muhanzi amaze gukora muri iyi myaka ishize ntabwo yakabaye ahezwa mu bitaramo nk’uko bikunze kugenda. Nta gitaramo na kimwe uyu muhanzi yigeze agaragaramo.

 


">

Alto 

Uyu musore uri mu bari kuzamuka ni umwe mu bakoze cyane guhera mu mwaka ushize. Alto ubusanzwe yitwa Dusenge Eric. N’ubwo nta gihe kinini amaze amenyekanye cyane ni umwe  mu basore b’abahanga kandi bafite ibihangano bikunzwe. 

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Wankomye’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Agasenda’ yakoranye na Social Mula, ‘Ntaribi’ na ‘Byambera’.

 

">

">

Calvin Mbanda

Mu 2019 ni bwo sosiyete ikora ikanacuruza telefone zigezweho ya TECNO yatangije irushanwa ryo gufasha abanyempano ‘Spark your Talent’ ku bufatanye n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music Label.

Irushanwa ni naryo ryamenyekanishije Calvin Mbanda cyane ko yatsinze ari uwa mbere muri iri rushanwa agahembwa kwinjira muri The Mane.

Uyu wavuye mu 2021 ni umwe mu barangije umwaka bataratumirwa mu bitaramo nyamara afite ibihangano byakunzwe kuva ari muri The Mane kugeza uyu munsi.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo nka ‘Fina’, ‘Tik Tak’ n’izindi.

 

">

">

Juno Kizigenza 

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Kwizera Bosco ni umwe mu bahanzi bakoze cyane muri uyu mwaka. Uyu muhanzi yakoze indirimbo 12 kandi zose zarakunzwe.

Uyu mwaka Juno Kizigenza zimwe mu ndirimbo yashyize hanze harimo “Urankunda’’, ’’Loyal’’, ’’Ndarura, ’’Aye” yakoranye na Dj Higa na  Dj Rusam, ’’Ihoho’’, ’’ Fit” yakoranye na 2Saint, ’’Kigali Ngari” yakoranye na Kid Gaju, ’’Kurura’’ yakoranye na Bushali, ’’Kibobo” yakoranye na Junior Rumaga,  “Jaja” yakoranye na Kivumbi King n’izindi.

Ni umwe mu bahanzi bakabaye bahabwa umwanya n’abategura ibitaramo ariko biturutse ku kibazo yagiranye na Boubou wari wateguye igitaramo cyabaye mu Ugushyingo 2021 ubwo Omah Lay yazaga mu Rwanda, ntabwo arongera kubona amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo bikomeye.

Uyu muhanzi n’ubwo yakoze cyane ni umwe mu barangije umwaka nta gitaramo na kimwe agaragayemo ndetse n’iki twavuze harugura yari yatumiwemo ntabwo yabashije kukiririmbamo.

 

">

">

Papa Cyangwe 

Umuririmbyi King Lewis Abijuru umaze kumenyekana nka Papa Cyangwe ni umwe mu bahanzi bakoze cyane muri uyu mwaka. Uyu musore ntabwo yahiriwe cyane ko nta gitaramo na kimwe yigeze agaragaramo. 

Uretse indirimbo zakunzwe yakoze agifashwa na Rocky Entertainment zirimo nka ‘Bambe’ muri uyu mwaka yashyize hanze Extended Play [EP] yise ‘Sitaki’ cyangwa se ‘Simbishaka’, iriho ubutumwa bugamije gukebura urubyiruko ruharanira kuvugwa ariko rutinjiza amafaranga.

Iyi EP yayihuriyemo n’abahanzi barimo Logan Joe, Bushali, Chriss Eazy na Yannick MYK. Ikorwaho n’abatunganya indirimbo barimo Kozze ukorera muri Country Records, Kinabeat, ProdZed, Urumiya, Davydenko ndetse na Bob Pro.

Iyi EP iriho indirimbo zakunzwe nyinshi zirimo nka ‘Kanjenje’, uretse izo kuri iyi EP kandi uyu musore yakoze izindi ndirimbo zirimo ‘It’s Okay’ yahuriyemo na Afrique ndetse na Fireman, ‘Nyosho’ yahuriyemo na Social Mula n’izindi.


">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND