RFL
Kigali

Messi ashobora gutandukana na PSG agasanga Ronaldo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/01/2023 9:32
0


Rutahizamu wa Paris Saint Germain Lionel Messi ashobora guhindukiza amaso, akerekeza muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Hilal.



Kugeza ubu Messi nta nyota afite yo kongera amasezerano muri PSG, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Reports. Ubusanzwe Lionel Messi afite amasezerano azarangirana n'umwaka w'imikino 2022-23, bivuze ko ubu asigaje amezi make akaba umukinnyi wigenga.

Mu mpeshyi za 2021 nibwo Lionel Messi yatandukanye na FC Barcelona asinyira ikipe ya PSG, nyuma y’aho Barcelona bitari bishobotse ko akomeza kuyikinira kubera ikibazo cy'amafaranga.

Nk’uko ikinyamakuru Forbes kibivuga, Lionel Messi yashakaga kongera amasezerano igihe yari ataregukana igikombe cy'Isi, gusa nyuma y’aho imikino yabereye muri Qatar irangiye, uyu musore w'imyaka 35 ngo afite imigambi mishya ndetse ashaka nawe kongera ubutunzi bwe nk’uko uwo bahora bahanganye Ronaldo yabigenje.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia ishaka guha uyu mukinnyi miliyoni 350 z'amayero, ubundi agahita aca kuri Ronaldo werekeje muri Al-Nassr kuri miliyoni 210. 

Zimwe mu mpamvu ziri gutuma Messi ashaka gutandukana na PSG, harimo umubano utari mwiza afitanye na Mbappe, ndetse no kuba umuryango we ngo utarakunze imibereho yo mu Bufaransa.

Umubano utari mwiza Messi afitanye na Mbappe, ushobora gutuma akuramo ake karenge 

Mu 2021 nibwo Messi yabaye umukinnyi wa PSG ku mugaragaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND