RFL
Kigali

Cardi B yahishuye impamvu ntacyo yavuze ku bihuha bya Offset na Saweetie

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:20/01/2023 9:50
0


Umuraperikazi Cardi B yahishuye impamvu ntacyo yigeze avuga ku bihuha by'uko umugabo we Offset amuca inyuma na Saweetie.



Cardi B usanzwe uzwiho kudaceceka mu gihe agize icyo atangazwaho mu byerekeye umwuga we cyangwa ubuzima bwe bwite, yahishuye impamvu ntacyo yavuze ku bihuha byo gucibwa inyuma hagati ya Offset na Saweetie, byashyiriye ku gutandukana kwa Migos umwaka ushize.

Cardi B yahishuye impamvu atagize icyo avuga ku gucibwa inyuma na Offset na Saweetie

Ubwo yagaragaraga mu kiganiro 'The Jason Lee' giherutse kujya hanze, Cardi yasobanuye ko atashakaga kugaburira ibihuha, yagize ati "Uzi impamvu nacecetse? Nacecetse kuko ikintu kimwe nkora, ari ugushaka ukuri, kandi nari nabonye ukuri." 

"Rero, mu gihe mvuze ku kintu kitari ukuri, kuri interineti, abantu bagira bati, 'Oh, ni ukuri kuko urimo ubivuga' ariko iyo ntacyo ubivuzeho bakeka ko ari ukuri cyangwa atari byo." 

Cardi yakomeje agira ati “ Rero urabizi, ntabwo ngomba kugira icyo mvuga ku mafuti, kuko nimbivugaho birakomeza kwiyongera no kwiyongera, kandi njyewe nzi ibibera mu rugo rwanjye.

"Rero, ni nk'aho, nigiye ku byabayeho, ko ntagomba no gutangaza ibibera iwanjye, mu gihe nzi ukuri. Bituma abantu barushaho kubigira bibi,' kuko bashaka kwidagadura . ”

Inkuru ya Offset na Saweetie yaje mu Ukwakira gushize ubwo Quavo wakundanye n'uyu muraperikazi imyaka irenga ibiri bagatandukana muri Werurwe 2021. 

Asa nk'aho agaruka ku mubano wabo utararangiye neza mu ndirimbo 'Messy' iri kuri alubumu ' Only Built For Infinity Links' yakoranye na Takeoff wishwe arashwe nyuma y'ibyumweru bibiri igiye hanze. 

Nk'uko bitangazwa na HipHop Dx, bamwe mu bafana bakeka ko Quavo ashobora kuba yaravugaga ku muraperi Lil Baby, waje gukundana na Saweetie mu mpera za 2021.

Saweetie wakundanye na Quavo ntibirangire neza yasobanuye ko indirimbo ye 'Don't say Nothin' iterekeye ku muntu numwe mubo bakundanye

Saweetie asa nk'aho yaje gusubiza uyu wahoze ari umukunzi we mu ndirimbo ' Don’t Say Nothin', ndetse benshi ku mbuga nkoranyambaga banenze igitekerezo cyo kuyisohora nyuma y'ubwicanyi bwakorewe TakeOff wari uhuriye mu itsinda na Quavo.

Ariko nk'uko Saweetie yabigarutseho muri videwo ya Instagram yashyize hanze nyuma y'ibyumweru, yavuze ko nta n'umwe yabwiraga mu ndirimbo ye, yaba Quavo cyangwa Lil Baby.

Yasobanuye agira ati "Nta muntu numwe uri kuvuga undi. Ubwo narindi muri Caresha Please nababwiye mwese ko, umuntu wese uri muri 'Don’t Say Nothin', cyangwa uwariwe wese wumva ubutumwa bumwerekezaho, ntabwo bwari bugenewe umuntu numwe.

Nta muntu numwe uri kuvuga bariya bahungu rero mukureho ibihuha kuko ntawuzi uwo mvuga." 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND