RFL
Kigali

Nyarutarama: Korali Umucyo yasohoye indirimbo nshya "Tuguhaye icyubahiro” inagenera ubutumwa ADEPR-VIDEO

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:17/01/2023 11:25
0


Korari Umucyo ikorera umurimo w'ivugabutumwa mu itorero ADEPR mu Rurembo rwa Kigali, Paruwasi ya Remera, Umudugudu wa Nyarutarama, yashyize hanze indirimbo yabo ya kabiri bise “Tuguhaye icyubahiro” nyuma yo gusohora iyitwa “Tube Umwe” bashyize hanze umwaka washize mu kwezi kwa kane.



Perezida wa Korari Umucyo, Hitimana Jean Baptiste yatangarije InyaRwanda.com byinshi kuri iyi ndirimbo yabo nshya. Ati: “Indirimbo twayise “Tugahaye icyubahiro”, turashimira kuba Yesu Kristo yaritanze ku musaraba kugira ngo aducungure, umunyabyaha akavanwa mu byaha akaza kuri Yesu Kristo. Urebye ni cyo cyari kigambiriwe ni ugushima Imana”. 

Akomeza avuga ko kandi bafite indi mishinga y'izindi ndirimbo kuko mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka ari bwo bazashyira hanze umuzingo wa mbere w’indirimbo zabo (Album) ku mugaragaro.

Perezida wa korali Umucyo Hitimana Jean Baptiste wagariye na InyaRwanda ku ndirimbo bashyize hanze bise "Tugahaye icyubahiro"

Abaririmbyi bagize korari Umucyo yo mu itorero rya ADEPR Nyarutarama

Jean Baptiste avuga ko bagihura n'imbogamizi y'amikoro nk'amakorali kuko umuziki bakora usaba ubushobozi, abacuranzi, amafaranga yo kujyana muri Sitidio (Studio) kandi nta handi amakorari akura ubushobozi. 

Ati “Imbogamizi zihari ni ubushobozi kugira ngo abantu bakore izi ndirimbo, abacuranzi barahenze, amasitidiyo arahenze kandi ugasanga amakorali nta handi akura ari ubwitange bwabo, gusa urebye ni zo mbogamizi". 

Yunzemo ko andi mahirwe ahari yo kubona amafaranga ari kuri Youtube channel ko ariho ubona abantu bakura ubushobozi.

Akomeza avuga ko nk'abayobozi ba korali ndetse n'abaterankunga bayo batangiye gushaka ubundi buryo bajya babona ubushobozi bwisumbuye ku bw'abaririmbyi baba batanze. Ati: “Dufite umushinga dufatanije n'abaterankunga bacu dushaka ni gute twajya twinjiza amafaranga tukaba twagura ibikoresho bya muzika, tukagira amastudio.

Urebye niwo mushinga dufite ngo turebe ko twazabona aho twazajya dukuru ubushobozi naho amakorali aravunika cyane”. 

Abajijwe niba hari uruhare cyangwa inkunga ADEPR nk’itorero igenera amakorari nk'umufatanyabikorwa ukomeye mu murimo w’Imana, yavuze ko bikogoye.

Ati: ” Biragoye kuvuga ngo wenda hari uruhare ADEPR igira mu iterambere ry'amakorali ariko igikuru ni uko batubwiriza kwihana tukakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza, kuduha aho dukorera, ariko nabo bazabitekerezaho bakareba uburyo bazajya bafasha amakorali kuko aravunika cyane kandi arabafasha mu murimo w'Imana”.


Asoza agira ubutumwa abakunzi babo, ati: “Ubutumwa nagenera abantu ni ugukomeza bagakunda Imana kandi bashyigikira korali Umucyo ku bw'ibihangano iri kugenda ibagezaho, basangiza ubutumwa bwacu bigatuma tubona ubundi bushobozi bwo gukomeza gukora n'ibindi bihahangano”.

Korali Umucyo kuri ubu igizwe n'abaririmbyi 80. Ubutumwa bwa Korari Umucyo bukubiye mu nkingi 4 z'itorero ari zo Ivugabutumwa, Imibereho myiza, Uburezi n'Ubukungu.




KANDA HANO UBASHE KUREBA IYI NDIRIMBO "TUGUHAYE ICYUBAHIRO"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND