Kigali

Korali Ararati ya EAR Karumuna yashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise "Imbere ye"-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:12/01/2023 21:08
0


Korali Ararati ibarizwa muri EAR Paruwase Karumuna, yashyize hanze indirimbo yabo ya mbere y'amajwi n'amashusho bise “Imbere ye”.



Ni ndirimbo banditse bashaka kubwira abantu ko imbere y'Imana ariho "dukura imbabazi z'ibyaha ndetse ni ho abarushye bose baruhukira". Nindirimbo bashyize hanze binyuze ku muyoboro wabo wa Youtube witwa Ararati Choir EAR Karumuna.

Korali Ararati ni korali ibarizwa muri EAR Paruwase Karumuna, Ubucidikoni bwa Maranyundo, Diocese ya Kigali. Naho mu buryo bw’imiyoborere y'igihugu, ibarizwa mu mudugudu wa Kabeza, Akagali ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama akarere ka Bugesera intara y'Iburasirazuba. 

Yatangiye umurimo w'Imana mu mwaka wa 24/2/2008, icyo gihe yitwaga korali Abashakumukiza aho yari igizwe n'abaririmbyi 6. Mu mwaka wa 2022 ni ho korali yiswe izina ihabwa izina “Ararati”.

Abaririmbyi ba korali Ararati EAR Paruwase Karumuna

Kuri uyu wa Kabiri taliki 10 Mutarama 2023 ni bwo Korali Ararati bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise “Imbare ye”. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mbagariye Mathias, umuyobozi wa korali Ararati yavuze ko bashakaga kubwira abantu ko imbere y'Imana ari ho hari imbabazi z'ibyaha. 

Ati: “Twashyize hanze indirimbo yitwa "Imbere ye", twashakaga kuvuga ko imbere y'Imana ari ho dukura imbabazi z'ibyaha, ni ho abarushye bose baruhukira. Yesu yaravuze ngo mwese abarushye n'abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura”. 

Akomeza avuga ko imbere y'Imana ari ho habonerwa amahoro kandi ko bashatse kwerekana urukundo rw'Imana kuko yatanze umwana wayo w'ikinege apfa urupfu rubi kugira ngo abamwizera babone ubugingo.



Akomeza avuga ko abantu bayakiriye neza. Ati:” Abantu bayakiranye urugwiro, abantu baraduhamagaye bishimira ubutumwa buri muri iyi ndirimbo "Barayikunze cyane”. 

Avuga kandi ko bagifite indi mishinga migari yo kuvuga ubutumwa bwiza hirya no hino nko kugura ibyuma by'umuziki bya Korali no gukora studio yacu "tuzajya dutunganyirizamo indirimbo zacu". Akomeza avuga ko mu mezi abiri baza gushyira hanze izindi ndirimbo nshya zitandukanye.

Mbagariye Mathias umuyobozi wa Korari Ararati EAR Karumuna

Mbagariye Mathias yageneye ubutumwa abakunzi babo, ati: “Ubutumwa nagenera abantu ni uko bakunda Imana, bakareka ibyaha, kandi ikindi twababwira ni uko Uwiteka ari mwiza ibihe byose urukundo adukunda ntirugereranywa”.




KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YABO NSHYA " IMBERE YE"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND