Kigali

Diane & Gisele; itsinda rishya mu muziki ryashyize hanze indirimbo ya mbeye bise "Urakomeye" - VIDEO

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:13/12/2022 19:09
0


Diane & Gisele ni itsinda rishya rigizwe n'abavandimwe babiri. Mbere y'uko bahuza imbaraga bagakorana nk’itsinda, Diane yari asanzwe akora umuziki ku giti cye. Gusa baje guhuza imbaraga batangira gukora nk’itsinda bise “Diane & Gisele” aho ubu bashyize hanze indirimbo ya mbere bise “Urakomeye”.



Iradukunda Diane aganira na InyaRwanda Tv yavuze ko bitari byoroshye kumvisha umuvandimwe we gutangira gukora nk’itsinda. Ati: ”Indirimbo ya mbere narikoranye, noneho nyuma nza kumuha igitekerezo ndamubwira nti 'ese waretse tukajya dukora indirimbo turi kumwe', arabinyemerera gusa mbere narabimubwiraga ariko ntabyumve neza niba byari ubwana cyangwa isoni simbizi, ariko bwa kabiri mbimubwiye arabyemera”.


Iradukunda Diane ubarizwa mu itsinda "Diane & Gisele"

"Urakomeye" ni yo ndirimbo ya mbere bamaze gushyira hanze nk’itsinda, bakaba barayikoze bifuzaga kubwira abantu uburyo Imana ikomeye. Ati: “Iyi ndirimbo iravuga ukuntu Imana ihambaye, ikomeye ko ntacyantandukanya n’urukundo yankunze".

"mbese nari ndi mu bihe numva nishimye mfite amashimwe menshi mu mutima wanjye mpita mpimba indirimbo ivuga ko Imana ikomeye”. 

Ni indirimbo ikozwe mu burwo bw’amajwi n'amagambo (Video Lyrics) aho igaragara ku muyobora wa YouTube wabo witwa Diane & Gisele.


Niyibikora Gisele umwe mu bagize iri tsinda rishya mu muziki uhimbaza Imana

Akomeza asaba ababyeyi gufata iya mbere mu gushyigikira impano z'abana babo kuko biba ari byiza bakabatera imbaraga kuko ari byo byamufashije. 

Ati: “Burya umubyeyi ni umuntu ukomeye rero iyo ubonye agutera imbaraga, ukabona akwitayeho, akishimira ibyo ukora biba ari byiza bituma ugira imbaraga kuko nange ni byo byamfashije kuko iyo nza kubikora nkabona ntibabyishimiye cyangwa nkabona babifata ukundi, byari kumbabaza”.

Akomeza avuga ko ikintu kimushimisha kuva yatangira umuziki ari ukubona hari abantu bakunda ibikorwa byabo ndetse no kungunga inshuti nshya mu buzima. Avuga ko zimwe mu mbogamizi zikigoye ku bana b'abakobwa by'umwihariko abakizamuka mu muziki harimo na ruswa ishingiye ku gitsina kuko nawe yayisabwe. 

Ati: “Byarabaye ugasanga arakubwiye ati 'duhurire aha n'aha muri Hoteli runaka tuganire ku muziki, ukibaza ese tuvuganye kuri telefone ntibyakunda?. Muri make ugasanga ni ibintu bigoye pe! Bibaye inshuro ebyiri ariko iyo uzi icyo ushaka ugira uko ugenda, buriya Imana iba ifite inzira nyinshi yabicishamo utabanje kwiyandarika.”


Niyibikora Gisele umwe mu bagize itsinda Diane & Gisele ryinjiye mu muziki

Diane


Gisele

REBA INDIRIMBO YABO NSHYA "URAKOMEYE" YA DIANE & GISELE

REBA IKIGANIRO DIANE YAGIRANYE NA INYARWANDA TV









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND