RFL
Kigali

King Charles atewe impungenge na filime ya Harry na Meghan igiye kumena amabanga y' i bwami

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/12/2022 8:55
1


Mu gihe filime 'Harry & Meghan' ibura amasaha macye igasohoka inyuze kuri Netflix, King Charles III w' u Bwongereza atewe impungenge n'amabanga y' i bwami iyi filime igiye gushyira ku mugaragaro.



Filime 'Harry & Meghan' ya Prince Harry n'umugore we Meghan Markle ikomeje guteza impagarara mu Bwongereza by'umwihariko mu muryango w'i bwami aho King Charles III afite impungenge zuko iyi filime iribumene amwe mu mabanga akomeye y'i bwami. 

Kuva Netflix yasohora amashusho ateguza iyi filime hatangiye kugaragara amwe mu mabanga y'umuryango w'i bwami ndetse binitezwe ko hari n'andi akomeye ari buyigaragaremo.

Ikinyamakuru The Mirror Uk cyatangaje ko amakuru aturuka mu bakozi b'i bwami baba hafi ya King Charles III, avuga ko atigeze yishimira namba ikorwa rya filime y'umuhungu we Harry n'umukazana we Meghan Markle ndetse ko kuva hatangazwa igihe izasohokera yagize impungenge z'ibintu biyikubiyemo bireba umuryango w'i bwami.

King Charles atewe impungenge na filime ya Prince Harry na Meghan Markle

The Mirror Uk ikomeza ivuga ko kuva hasohokera amashusho ateguza iyi filime, King Charles yahise abona ko umuhungu we hari amwe mu mabanga ari kuvuga ku mugaragaro bituma agira impungenge ko hari n'andi mabanga azashyira hanze nimara gusohoka. 

Umukozi w'i bwami avuga ko kimwe mu biteye impungenge King Charles ari ibijyanye n'irondaruhu Harry ashinja umuryango w'i bwami, biri no mu byatumye Meghan Markle atagirana umubano mwiza nabo.

King Charles yari yarasabye Prince Harry kudasohora iyi filime 'Harry & Meghan'

Ikindi kinyamakuru cyakomoje kuri ibi ni The Independent Uk yatangaje ko King Charles ashobora kwambura inshingano Prince Harry nyuma yo kumubuza gusohora iyi filime nyaramara ntabyemere. Iyi filime igiye kunyuzwa kuri Netflix ikaba atari King Charles ihangayikishije gusa kuko n'abandi banyamuryango b'i bwami barimo Prince William bayifiteho ikibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Kumiro1 year ago
    Bareke guhangayika, filimi ni fiimi nyine !





Inyarwanda BACKGROUND