Kwandika ibihangano bituma kibikwa igihe kirekire mu mwimerere wacyo. Bifasha abiga umuziki kubona imfashanyigisho kandi bitanga akazi ku bandika.
Byungukira ba nyiri bihangano. Byateza imbere muzika
Nyarwanda kuko ishobora no gucurangwa mu mahanga hifashishijwe ayo manota y’igihangano
runaka.
Hari abahanzi bazwi mu Rwanda bandikira indirimbo
abandi n’ubwo kenshi batazishyira mu manota nk’uko bikwiye. Ahubwo bazandika ku
mpapuro mu mukono wabo.
Bruce Melodie aherutse kuvuga ko hari indirimbo
yandikiwe na Danny Vumbi, ariko ko bitewe n’umukono we atorohewe no kuyiririmba
kuko atabisomaga neza.
Mu cyumweru gishize, habaye ibiganiro nyunguranabitekerezo
byahuje abanyamuziki batandukanye, hagarukwa cyane cyane ku bijyanye n’iterambere
rya muzika nyarwanda.
Hibanzwe ku cyatuma itera imbere kurushaho. Mu buryo
bubyara imirimo ku rubyiruko ndetse n’uburyo ibimaze kugerwaho byabungwabungwa
bijyanye no kubisigasira mu buryo bw’umurage.
Ibi biganiro byari byubakiye ku nsanganyamatsiko igira
iti “Muzika yacu, isoko yacu” mu rwego rwo kumvikanisha ko umuziki ushobora
kuba isoko yo gusigasira umurage binyuze mu bihangano.
Guteza imbere ururimi, gutanga imirimo bigabanya
ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, kuzamura ubukungu bw’igihugu n’ibindi.
Mu biganiro byatanzwe hagarutswe ku mateka ya muzika
mu Rwanda cyane cyane agendanye n’imyandikire cyatanzwe n’impuguke akaba
n’inararibonye mu mateka, Prof. Gamaliel Mbonimana.
Yanyuzagamo akanaririmbira abitabiriye kugira ngo
bumve uburyohe bwa Muzika Nyarwanda guhera ha mbere ahereye ku ngero zaho
yagiye icurangwa ku rwego mpuzamahanga.
Mbonimana yashishikarije urubyiruko kwita ku byo
ruhimba rudatwawe no guhimba ibibazanira amafaranga gusa ahubwo bakajya
banashishoza kugira ngo n’ubu muzika ibe yabasha kugera ku ruhando
mpuzamahanga.
Yanagarutse ku bitabo bitandukanye yanditse ndetse n’ibyo
yagizemo uruhare ariko cyane cyane ikivuga ku mateka ya muzika nyarwanda. Yizera
ko igihe kizaba gisohotse kizafasha urubyiruko mu kumenya amateka ya muzika
yabo.
Mu bandi batanze ibiganiro harimo Umuyobozi w’ibitaro
bya Rilima akaba n’Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga, wagarutse
ku kamaro ka muzika mu buzima bwa buri munsi.
Harimo nko kuba yifashishwa mu guhangana n’ihungabana,
uburyo ikoreshwa mu buvuzi ndetse n’uburyo iherekeza amarangamutima y’umuntu mu
buryo bugiye butandukanye.
Yagarutse kandi ku cyatuma muzika itera imbere ku
rwego mpuzamahanga aho avuga ko igihangano iyo kiririmbitse ndetse gikundwa
koko ariko ko igituma kiramba ndetse kigakundwa igihe kirekire ari uburyo
cyanditse – aho ashishikariza abahanzi kwita ku myandikire cyane kugira ngo
ibihangano byabo bimare igihe ku isoko.
Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye ku cyatuma ireme rya
muzika ritera imbere kurushaho harimo gushyigikira abantu bose bafite aho
bahurira n’ubuhanzi binyuze kandi no mu nzego zitandukanye.
Bimenyimana Alphonse washinze ishuri Balymus, yabwiye
InyaRwanda ko imyandikire y’umuziki igira uruhare rukomeye mu gusigasira
ibihangano.
Yavuze ko bifite akamaro kanini uruganda rwa Muzika mu
Rwanda no gusigasira umwimerere w’ibyo bihangano.
Gutanga akazi ku bandika ayo manota, kwinjiriza ba nyiri ibihangano,
korohereza abacuranzi n’ibindi ndetse no gufasha abahanzi ku buryo
bw’umwihariko igihe bagiye gukorera ibitaramo mu mahanga ndetse no mu Rwanda.
Ati “Bifasha mu gusigasira umurage cyane cyane mu
bihangano kuko na nyuma y'igihe biba bishobora kuzakoreshwa n'abazakurikira
bareberaho muri wa mwimerere n'ubundi n'ibindi.”
Yavuze ko hari itandukaniro rinini hagati y’umuntu
ucuranga umuziki azi amanota n’undi ucuranga umuziki atazi amanota.
Ati “Ni uko ucuranga atazi amanota, bisaba ko yumva neza
amanota kugira ngo abashe gusubiramo neza nk’iby’umwimerere, ikindi kugira ngo
wumve amanota neza bisaba akanya.”
Ni mu gihe usanzwe azi amanota we bitamusaba kurebaho
cyane. Ati “Baba barabikoze aza areberaho gusa, ikindi aba afite amahirwe yo
gucuranga ibimeze kimwe neza n’uko indirimbo imeze - mu mwimerere usa, ikindi
bimufata akanya gato ugereranyije nutazi amanota.”
Kwiga amanota ntago bigora ni nk’uko umuntu yiga
ibindi bisanzwe, gukora imyitozo, uko ubikora kenshi niko ubimenya neza. Gusa abanyamuziki
basanzwe baba bazi kumva amanota ahubwo bitandukanira ku kubihuza n’imyandikire
yayo gusa.
Muri iki gihe, ishuri rya Balymus rifatanyije na
Rwanda TVET Board bari gusoza gukora imfashanyigisho y’igihe gito (Short
Course) izafasha kongerera ubumenyi abakunda umuziki ariko bakora.
Bimenyimana yashimye inzego za Leta zabafashije
gutegura iki gikorwa, by’umwihariko Inteko y’Umuco, Ministeri y’Umuco
n’urubyiruko, Rwanda TVET Board, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse n’ibindi
bigo.
Ashima cyane inzego za Leta uburyo zidahwema kuba hafi y’Urubyiruko haba mu bujyanama butandukanye ndetse no mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa bitandukanye.
Abayobozi mu nzego zinyuranye, abanyeshuri n'abandi bafite aho bahurira n'umuziki baganiriye ku gusigasira ireme ry'ibihangano binyuze mu manota y'umuziki wanditse
Leonidas Gatete wari uhagarariye Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau, RCB)
Nyangezi François wo muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco
Umuyobozi w’ibitaro bya Rilima akaba n'umuyobozi wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga [iyi korali iritegura gukora igitaramo ku wa 16 Ukuboza 2022]
Umuyobozi w’ishuri Balymus, Bimenyimana Alphonse avuga ko hari inyungu nyinshi mu kubika ibihangano binyuze mu kubyandika mu manota
Twizeyimana Jean de la Paix uzwi nka Putizzo yitabiriye
ibiganiro byagarutse ku kamaro k'umuziki no gusigasira uwanditse ibihangano
TANGA IGITECYEREZO