Abahanzi nyarwanda na Joe Boy wo muri Nigeria, bavuze ko bazakora igishoboka cyose uzitabira Kigali Fiesta Live Concert akanyurwa, banahishura ibindi birimo ibisa nk’ihangana byagiye bibaranga.
Kuri uyu wa 02 Ukuboza 2022 ni
bwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru mu gutegura igitaramo gikomeye kizabera muri
BK Arena kuwa 03 Ukuboza 2022.
Ku isaha ya saa 16:25 ni bwo
abahanzi bategerejwe muri iki gitaramo, bari bahageze. Abo bahanzi ni Bwiza, Chissy Eazy, Kenny Sol, Bushali,
Christopher Muneza na Bruce Melodie, bari bahageze.
Icyumba cyabereyemo iki kiganiro giherereye mu Kiyovu muri Hotel ya Park Inn Radisson imenyereweho
kwakira ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’imyidagaduro.
Joe Boy uri mu bakunzwe kugeza ubu ni we munyamahanga rukumbi watumiwe muri iki gitaramo. Yageze ahabereye iki kiganiro ku isaha ya 16:40.
Lucky Nzeyimana uri mu bashyushyarugamba n’abanyamakuru
begezweho, ni we wari umusangiza w’amagambo.
Umuyobozi wa EAP, Mushyoma Joseph, yatangiye yakira abitabiriye ikiganiro barimo abahanzi, abaterankunga n’abandi.
Joe Boy:
Ubwo uyu muhanzi yabazwaga ku
kuba afite indirimbo imwe igezweho mu bice bitandukanye by’isi, niba yumva atari
nk’imbogamizi mu muziki we, yagize ati: ”Ntabwo nkora umuziki nshaka ko indirimbo
zikundwa ahubwo nywukora kuko ari umuziki nkunze.”
Asezeranya abanyarwanda
igitaramo cyiza akanaboneraho kugira inama abahanzi nyarwanda, ati: ”Ejo bizaba
ari byiza, nazanye n’itsinda ry'abamfasha mu muziki, bizaba bimeze neza. Inama nagira
abantu banjye mu Rwanda ni uko ari ikibazo cy'igihe no gukomeza gukora cyane, ubundi
umuziki wanyu uzagera kure.”
Abajijwe kuri Mr Eazy n'icyo yumva
yafasha umuziki nyarwanda, yagize ati: ”Mr Eazi ni kimwe na mukuru wanjye no kuba
yaratumye dukorana bwa mbere ntawe uramenya, ni byiza kandi nzahora mbimwubahira. Ndumva
uburyo bwo kuba nafashamo umuziki nyarwanda ari ukuba nakorana n’abahanzi ba
hano.”
Bruce Melodie:
Ubwo yabazwaga ku birebana n'ibyo
guha indabo Kizz Daniel, yagize ati: ”Ibijyanye na Kizz Daniel ntabwo byateguwe
na Boubou nta marangamutima yarimo yarapeshe ndazimuha. Kuba atecyereza ko
dushobora gukorana ni amahirwe kandi bizaba.”
Mushyoma Joseph [Boubou]
Agaruka ku kibazo cy’abavuga ko
abahanzi bamwe ari bo bahora batumirwa, yagize ati: ”Iyo ufite ibikorwa ushobora
kuririmba buri gihe kandi igitaramo kijyamo bamwe n’abandi bakajya mu bindi.”
Abajijwe ku buryo yakiriye irekurwa
rya Prince Kid, mu bitwenge byinshi yagize ati: ”Wabonye ko nahise nseka, ukuri
kwagaragaye kandi ubwo byavuye mu butabera bw’u Rwanda ni byo.”
RBC:
Uwari uhagarariye RBC [Rwanda Biomedical
Center], yasobanuye impamvu yatumye bifuza gutera inkunga iki gitaramo, ati:”Twahisemo
gukorera mu bitaramo muri iyi minsi turi mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA.”
BK Arena:
Naho BK Arena bati:”Turashima
ubufatanye dufitanye na EAP yateguye iki gitaramo, ikindi ni uko hari ibikorwa
byinshi kandi inyubako yamaze kubona abakiriya bifuza gukoreramo ibikorwa bitandukanye
byiganjemo ibirori.
Bwiza:
Yavuze ko yiteguye cyane ati: ”Kuririmbana
n’abahanzi bakuru ntibiba byoroshye ariko nakoze imyitozo kandi ndizera ko
nzakora neza.”
Chrissy Eazy:
Kuba ari gutumirwa mu bitaramo byinshi, yabivuzeho ati:”Utabona ko ari umugisha kuba wabona
ko turi kugaragara ahantu henshi ni urwego rwiza.”
Bushali:
Abajijwe ku ndirimbo ze zari zakuwe
kuri Youtube, yagize ati: ”Ku kibazo cy’indirimbo zanjye, musubireyo mwongere muzirebe
zaragarutse.”
Christopher Muneza:
Yatangaje ko biteguye cyane, agaruka ku bafana be na Bruce Melodie mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza guhangana, ati: ”Ni byiza ku buryo twifuza kuba turi ku ruhande tukayireba hashize. Imyaka
10 irashize ni amahoro na Bruce, kandi abafana ntibagakwiye guhangana.”
Joe Boy uri ku isonga mu bahanzi bazataramira abazitabira Kigali Fiesta ni umusore w’imyaka 25, akaba amaze igera kuri 5 atangiye umuziki by’umwuga.
Zimwe mu ndirimbo za Joe Boy zigaruriye imitima ya
benshi zirimo ‘Baby’, ‘Contour’, ‘Alcohool’ na ‘Lonely’.
TANGA IGITECYEREZO