RFL
Kigali

🔴 BREAKING NEWS🔴 : Prince Kid wahoze ayobora Miss Rwanda yarekuwe-VIDEO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:2/12/2022 14:21
4


Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ishimwe Kagame Dieudonne 'Prince Kid' uyobora Kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp yahoze itegura amarushanwa ya Miss Rwanda, arekurwa na gereza, nyuma yo kumuhanaguraho ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina byavugwaga ko yakoreye abitabiriye ayo marushanwa mu bihe bitandukanye.



Urukiko rwanzuye irekurwa rya Prince Kid, nyuma y'amezi arindwi yari ashize ari mu maboko y'inzego z'ubutabera, aho yari akurikiranyweho ibyaha byo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

Ibyaha Prince Kid yari akurikiranyweho, ni ibivugwa ko yakoreye abakobwa batandukanye bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, aho bamwe mu bavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ari Muheto Divine wabaye Miss Rwanda 2022, Akaliza Hope n'abandi..

Uko isomwa ry'urubanza ryagenze umunota ku wundi:

13:40' Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ibyaha byose Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid' aregwa nta shingiro bifite, bityo agomba guhita afungurwa urubanza rukimara gusomwa.

13:37' Urukiko ruvuze ko amajwi yafashwe hagenzwa icyaha Prince Kid aregwa, afite inenge, bifatwa nk'aho ari ikiganiro cyabaye hagafi ye n'undi mukobwa, hafatwa ko ari ikiganiro cyabaye 'Umusore asaba umukobwa urukundo'.

13:30' Ku cyaha cyo Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina, urukiko rwavuze ko Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso by'amajwi yohererejwe umukobwa wakoreweho Icyo cyaha naho abunganira Prince Kid bavuga ko nta shingiro bifite, nyuma ibimenyetso bisesengurwa n'urukiko.

Abakobwa bavugwa mu kirego cya Ishimwe Dieudonne bahawe Code zisimbura amazina yabo, byumvikanisha ko nta Zina bwite na rimwe risobanura uwakorewe icyaha.

13:28' Urukiko rwemeje ko ibyaha byo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina biregwa Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid' nta shingiro bifite.

13:26' Inteko isoma urubanza yavuze ko ibyasomwe ari ingingo z'ingenzi mu byaburanyweho, hatasomwe uko byose byavuzwe mu iburanisha.

13:24' Usoma urubaza, avuze ko mu iburanisha, Ishimwe Dieudonne yahakanye ibyaha aregwa.

13:22' Inteko itangiye gusoma ibimenyetso byatanzwe ku byaha byo Gusaba no gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, biregwa Prince Kid.

13:20' Prince Kid ntiyageze aho urubanza rusomerwa ndetse na Me Nyembo Emelyne wakunze kumugenda hafi mu itsinda ry'abamwunganira ntabwo ari mu nzu isomerwamo urubanza.

13:19' Mu rukiko havuzwe ko inyandiko zigeze kugaragara zishinjura Ishimwe Dieudonne zakozwe n'abarebwa n'urubanza bamushinjura kandi ko ba nyirazo bemeje ko inyandiko batanze mu bushinjacyaha ndetse n'izo bakoreye imbere ya Noteri ari izabo.

13:14' Inteko isoma urubanza ivuze ko abakobwa bivugwa ko bakoreweho ibi byaha na Prince Kid bose bahawe 'Code' zisimbura amazina yabo mu rubanza, hirindwa ko bamenyekana.

13:10' Inteko irasoma imiterere y'ikirego cy'ubushinjacyaha bwareze ko Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid' yakoreze ibyaha bitatu byo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku mibonano mpuzabitsina ndetse no Guhoza undi ku nkeke bifitanye imibonano mpuzabitsina.

13:05': Inteko Isoma urubanza mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge yageze imbere y'abategereje isomwa ry'urubanza mu cyumba cy'urukiko, aho biganjemo Abanyamakuru n'abandi bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro Nyarwanda.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo hagiye gusomerwa urubanza Ishimwe Dieudonne aregwamo n'ubushinjacyaha ibyaha byo Gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no Guhoza ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

Kuva ku ya 24 Werurwe 2022, Ishimwe Dieudonne akurikiranywe n'inzego z'ubutabera bw' u Rwanda ku byaha yarezwe gukorera abakobwa batandukanye bitabiriye amarushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda yahoze ategura.

Prince w'imyaka 36 y'amavuko yabanje gutabwa muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, nyuma aza koherezwa mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro, aho yaburaniye ibijyanye n'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo aratsindwa, birangira afunzwe iminsi 30 y'agateganyo ishyirwaho n'itegeko.

Ku ya 5 Ukwakira 2022, Prince Kid yatangiye kuburana n'ubushinjacyaha mu mizi, asabirwa n'ubushinjacyaha gufungwa imyaka 16, naho we n'abamwunganira basaba ko afungurwa.

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE KU RUKIKO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutabazi Fred1 year ago
    IMANA ntirenganya Welcome back Kid and do your thing👏👏👏👏❤️
  • Yvan Bienvenu1 year ago
    Wooooowww iyi nkuru iranshimishije cyane rwose nkunda igihugu cyanjue cy'U Rwanda ko kigira ubutabera. Nukuri rwose Prince Kid ahawe ubutabera ahubwo abamwangiririje izina bagakora kiriya kintu cyo gushyira hanze ayo majwi bakurikiranweho icyo cyaha gusa We abababarire kuko kubagirira imbabazi nicyo kibakwiriye.
  • IRADUKUNDA Eram1 year ago
    Ubutabera burahari mu Rwanda
  • IRADUKUNDA Eram1 year ago
    u Rwanda rurinda akarengane rugatanga ubutabera kuri bose.





Inyarwanda BACKGROUND