RFL
Kigali

Igitaramo Marina na Yvan Muziki bazakorera i Duba cyajemo impinduka

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:1/12/2022 8:27
0


Igitaramo Marina na Yvan Muziki bavugwa mu rukundo giteganyijwe kubera i Dubai cyajemo impinduka, cyimurirwa amatariki kizaberaho.



Tariki 03 Ukuboza 2022, ku wa Gatandatu nibwo byari biteganyijwe ko igitaramo cya Marina na Yvan Muziki cyagombaga kubera i Dubai.

Marina abinyujije kuri konti ye ya Instagram yongeye gutangaza ko ababajwe no kumenyesha abakunzi be ko igitaramo bazakorera i Dubai cyimuriwe ku zindi tariki.

Marina yakomeje avuga ko kubera impamvu zitandukanye iki gitaramo kimuriwe ku itariki 10 Ukuboza 2022, yongera kwizeza abatuye umujyi wa Dubai kuzabataramira bigatinda.

Marina na Yvan Muziki i Dubai

Marina ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bahagaze neza, aheruka gushyira hanze indirimbo Ok ari kumwe na Li John. Kuri ubu akaba akorera ibikorwa bye bya muzika muri The Mane, yakoze indirimbo zinyuranye zakunzwe nka Shawe, Brigade, Byarara Bibaye, Log Out, Decision n’izindi.

Yvan Muziki ni umuhanzi w’Umurundi uri mu bagezweho muri EAC no hanze yayo, yakoranye indirimo n’abahanzi banyuranye hano mu Rwanda nka Urban Boys “Nkumbuye Cherie”, Byabihe yakoranye na Auncle Austin, yakoranye kandi na Bruce Melodie na Bushali.


Igitaramo cyimuriwe ku itariki 10

Afitanye kandi indirimbo na Marina ndetse na Masamba mu gihe umuhanzi nyarwanda baheruka gukorana ari Dj Pius, bakoranye iyitwa “Nyash”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND