RFL
Kigali

Uburusiya bwageneye impano y'ifumbire ibihugu byo ku mugabane wa Afurika

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/11/2022 10:56
0


Umuryango w'Abibumbye watangaje ko washimishijwe n'impano y'ifumbire Uburusiya bwageneye ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.



Umuvugizi w' Umuryango w'Abibumbye (UN) Stephane Dujarric kuwa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, yavuze  ko ashimira  igihugu cy'Uburusiya ko cyatangaje ko gitanze impano y'ifumbire igenewe ibihugu bya Afurika, anemeza ko ifumbire Uburusiya bwemereye Abanyafurika izatuma umusaruro w'abahinzi wiyongera.

Stephane Dujarric, yavuze ko ubwato bwa mbere bw'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa PAM, bwikoreye amatoni 20.000 bwavuye mu Buholande kuwa Kabiri bwerekeza  gihugu cya Malawi. Ni ubwato bwa mbere bwatwaye ifumbire, ariko bukazakurikirwa n'andi mato.

Igisirikare cy'Uburusiya ubwo cyagabaga ibitero mu gihugu cya Ukraine tariki ya 24 Gashyantare 2022, ifumbire yarabuze ndetse mu bihugu byose ibiciro byayo biratumbagira ku buryo byazamutse ku gipimo cya 250%.

Uburusiya nicyo gihugu cya mbere mu bihugu byohereza mu mahanga ifumbire nyinshi, nyamara icyo gihugu gishinja ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi kugira uruhare mu kubuza Uburusiya kohereza ifumbire mu mahanga kubera ibihano bwafatiwe n’ibyo bihugu. Ibyo bihugu byo byakomeje kuvuga ko ibihano byafatiye Uburusiya bitareba ibijyanye n'ibiribwa ndetse no kohereza ifumbire mu bindi bihugu.

Ifumbire iri mu bubiko mu bihugu byo mu Burayi ndetse no mu gihugu niyo Uburusiya buzatanga, kugira ngo ihabwe abahinzi  bo muri Afurika ingana na Toni 260.000

Inkomoko: Ijwi ry'Amerika







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND