RFL
Kigali

Mutesi Aurore yahishuye ko nta mwana afite anahishura byinshi ku rukundo yinjiyemo-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/11/2022 10:02
0


Miss Kayibanda Mutesi Aurore ufatwa nka Miss w’ibihe byose yahishuye byinshi ku rukundo rwe na Egide bashakanye, anavuga byinshi ku buzima bwe cyane ko mu gihe cyashize byavugwaga ko afite umwana.



Ibi byose byo kuba afite umwana Miss Kayibanda Mutesi Aurore yabihakanye, avuga ko nta mwana yigeze abyarana na Egide nk’uko byakekwaga, ndetse anakomoza ku kuba yarinjiye mu rukundo rushya.

Ibi Miss Aurore Kayibanda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yabasabye kumubaza ibibazo nawe akabasubiza. Miss Aurore yabajijwe niba afite umukunzi bati "Ufite bf or fiance i mean your relationship status?"(ufite umusore mukundana).

Miss Aurore utazuyaje nka mbere yavuze ko ari mu rukundo, ati "Yes I'am in relationship" (Yego ndi mu rukundo). Hari kandi uwamubajije niba azongera agashaka umugabo nyuma yo gutandukana na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata, ati "Ese wumva uzashaka undi mugabo? Aurore asubiza agira Ati "Nzashakwa rwose, urakoze."

Uwo yaganiraga na Ally Soudy kuri Instagram, Mutesi Aurore Kayibanda yabajijwe niba ibimaze iminsi bivugwa ko yatandukanye na Egide ari byo, avuga ko ari byo.

Yavuze ko nta bintu byinshi yabitangazaho uretse kuba barananiwe guhuza, umwe agahitamo inzira ye n’undi iye.

Uyu mugore wari umaze iminsi yirinda kuvuga kuri uru rukundo rwe na Mbabazi byavugwaga ko rwakendereye cyera bakabigira ibanga, yeruye yemeza ko batandukanye buri wese agaca ukwe.


Urukundo rwabo bombi ntirugihari

Miss Aurore yagize ati “Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho.”

Yavuze ko yitegura kwandika igitabo kivuga birambuye ku rukundo rwe, ari nabwo abantu benshi bazamenyera ukuri. Ati “Reka nzandike igitabo nshyiremo ‘details’ zose. Nigisohoka nzababwira.” Umunyamakuru ati ’ufite gahunda yo kwandika igitabo kuri ibyo’, undi ati “Yego.”

Gusa muri iki kiganiro yagiranaga n’abakunzi be, Miss Aurore yavuze ko igitabo kivugwa ku rukundo rwabo atazacyandika, ahubwo ko yahisemo kwandika ku bifitiye abantu akamaro.

Hari amakuru avuga ko urukundo rw’aba bombi rwajemo rushorera kubera ko uyu Mbabazi yasohokanye n’undi mukobwa muri Jamaica, Aurore akabimenya bikamurakaza cyane.


Egide na Aurore mu gihe cy'urukundo rwabo

Si ubwa mbere umubano wa Aurore n’umugabo we Egide wari ujemo agatotsi, kuko no muri 2018 nyuma gato y’ubukwe bwabo nabwo baje gushwana aho buri umwe n’ubundi yari yaretse gukurikira undi kuri Instagram, gusa baza kongera gusubirana.

Mutesi Kayibanda Aurore na Mbabazi Egide bahuye bwa mbere muri 2006 bahuriye mu kirori cy’isabukuru, baravugana kugeza ubwo bose bagiye USA batangira gukundana. Bari bamaze imyaka 15 bamenyanye.

Uyu mukobwa avuga ko kimwe mu byatumye amarangamutima ye yose ayerekeza kuri Egide ari uko ari umusore usetsa kandi ko atabikoze rimwe cyangwa kabiri igihe yamuteretaga, ahubwo ko ari ibintu akora buri gihe.


Bariye ubuzima bari kumwe

Tariki 29 Nyakanga 2018, nibwo Miss Mutesi Aurore yahanye isezerano ryo kuzabana nk’indahemuka imbere y’amategeko n’umukunzi we Mbabazi Egide. Ni mu muhango wabereye ku nkombe z’inyanja muri Leta ya Maine, mu Mujyi wa Portland.

Hari hashize amezi atanu uyu musore amwambitse impeta ishimangira urukundo rwabo. Ni mu muhango wabereye muri Pariki ya Gradn Canyon iherereye i Las Vegas, muri Leta ya Nevada.


Aurore yavuze ko nta mwana afite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND