Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana uzwi mu ndirimbo zitandukanye ari mu myiteguro yo gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’ukwezi asanzeyo umuryango we.
Iki gitaramo cyiswe “Vessels of Praise” kizaba ku wa
18 Ukuboza 2022, mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.
Patient yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo kibimburiye
ibindi azakorera muri iki gihugu. Avuga ko ari umwanya mwiza wo gutaramira
abakunzi b’umuziki we, bakundaga ibihangano bye ariko bataramubona.
Ati “Nishimiye gutumirwa muri iki gitaramo. Urumva ni
umwanya mwiza kuri njye, wo gutaramira abatuye hano bakunze ibihangano byanjye
kuva cyera, ariko twari tutaragira amahirwe yo guhura na rimwe. Ku bw’Imana
igihe cyari iki.”
Bizimana wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Menye neza’,
avuga ko ubu yatangiye imyiteguro yo gukora iki gitaramo. Ati “Nk’umuhanzi
ugomba guhora witeguye. Ubu natangiye gushyira ku murongo buri kimwe kizamfasha
kuririmbira abakunzi banjye.”
Uyu muhanzi avuga ko hari imishinga myinshi y’indirimbo
yasize akoreye mu Rwanda n’izindi azakorera muri Amerika, ku buryo atazigera
yicisha irungu abafana be n’abakunzi b’umuziki.
Avuga ko azakomeza gushyira imbaraga mu rugendo rw’umuziki
we, nk’uko yabikoraga akiri mu Rwanda.
Patient yavuye mu Rwanda aririmbye mu bitaramo bikomeye birimo nka Iwacu na Muzika Festival, ibitaramo by’Urwego rw’Umuvunyi n’ibindi bitandukanye. Aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Umurimo wo kuramya’.
Patient Bizimana yatumiwe gukorera igitaramo muri Leta ya Maine
Patient avuga ko yiteguye gutaramira abakunzi be bamukunze igihe kinini batamubona
Bizimana yavuze ko azakomeza gushyira imbaraga mu
rugendo rwe rw’umuziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMURIMO WO KURAMYA’ YA PATIENT BIZIMANA
TANGA IGITECYEREZO