Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'akarere ka Kirehe mu kuzamura uyu mukino.
Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY ndetse n'ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe bagiranye amasezerano y'imyaka itatu y'ubufatanye, agamije kuzamura urwego rw'uyu mukino ndetse n'ubufatanye mu gutegura irushanwa rya Kirehe Race. Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.
FERWACY imaze igihe ifitanye imikoranire n'inzego z'ibanze, aho n'amarushanwa yaho imbere mu gihugu asigaye akinwa mu mujyo urimo imikoranire n'uturere.
Mu kiganiro umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Murenzi Abdallah aherutse kugirana n'itangazamakuru ubwo hategurwaga isiganwa rya Rwandan Epic, yagarutse ku mpamvu bari gutegura amarushanwa arimo ubufatanye n'uturere.
Yagize ati: "Ngira ngo mumaze kubimenyera iyi ni inshuro ya kane, twatangiriye muri Gicumbi Race, dukurikizaho Kibugabuga Race, dukurikizaho Kirehe Race, none ubu tugiye muri Kibeho Race. Ibi icyo bishatse kuvuga ni ubufatanye hagati y'inzego z'ibanze na FERWACY".
Murenzi Abdallah [wambaye ikigina] Perezida wa FERWACY ari kumwe na Mayor wa Kirehe Rangira Bruno
"Kuko aya masiganwa mwumva tugenda twitirira uturere cyangwa ibirango by'uturere aho biri, ni ubufatanye twagiranye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ndetse n'uturere mu gukoresha umukino w'igare twamamaza ibikorwa by'amagare, ariko tunavuga ibyiza biri muri ako karere."
Hari hashize iminsi 3 FERWACY isinye amasezerano nk'aya n'akarere ka Bugesera y'imyaka 3, mu buryo bwo gutegura Kibugabuga Race.
Hari haciyeho iminsi 3 FERWACY igiranye amasezerano n'akarere ka Bugesera
TANGA IGITECYEREZO