RFL
Kigali

O Yeong-su wamenyekanye muri 'Squid Game' akurikiranyweho guhohotera umugore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/11/2022 9:00
0


O Yeong-su wubatse izina muri filime y'uruhererekane yitwa 'Squid Game', akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umugore bishingiye ku gitsina.



Umukinnyi wa filime O Yeong-su wo muri Koreya y'Epfo wamamaye muri filime y'uruhererekane yitwa Squid Game yanamuhesheje ibikombe bibiri bya Golden Globe, akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umugore bishingiye ku gitsina. Umugore umushinja avuga ko mu 2017 yamukorakoye atabimusabye.

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko ku wa Kane w'icyumweru gishize, aribwo O Yeong-su w'imyaka 78 yahamagajwe n’Ubushinjacyaha ku kwisobanura ibyo aregwa byo gukorakora umugore, bifatwa nk'ihohotera rishingiye ku gitsina. Yeong-su akurikiranywe adafunzwe.

O Yeong-su wamamaye muri Squid Game akurikiranyweho guhohotera umugore.

Uyu musaza we yahakanye ibyaha ashinjwa, avuga ko abeshyerwa. Kubera ibyaha akurikirankweho, Minisiteri y’Umuco muri Koreya y’Epfo yahagaritse ibikorwa leta yari ifatanyije n’uyu mugabo.

O Yeong-su avuga ko yamufashe akaboko gusa atigeze amukorakora.

TMZ yatangaje ko O Yeung-su aherutse no gusohora inyandiko ivuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma, ndetse asobanura ko uwo mugore bahuriye ku kiyaga aho bari batembereye akamufasha kwambuka amufashe ukoboko. Ibyo kumukorakora Yeung-su yarabihakanye, avuga ko yamukozeho agira ngo amufashe kwambuka atari agamije ibindi.

O Yeong-su wagaragaye muri filime ’Squid Game’ yasohotse muri 2021, ni umwe mu bahawe ibihembo by’abitwaye neza muri iyi filime y’uruhererekane yakunzwe n’abatari bake, kugeza n’ubu iri muri filime zikirebwa cyane kuri Netflix.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND