RFL
Kigali

Imbona nkubone hari ibihumbi 40: Kizz Daniel yanyuze abitabiye igikombe cy’isi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/11/2022 13:41
0


Icyamamare mu njyana ya Afrobeat Kizz Daniel yakabije inzozi aririmbira abafana batagira ingano bitabiye igikombe cy’isi n’abakomeje kugikurikiranira hirya no hino ku isi.



Mu mikino iri kubera muri Qatar, Kizz Daniel yaciye agahigo nk'uko yari yabyifuje mu myaka ishize, aririmbira abakunzi b’umuziki n’umupira w’amaguru.

Uyu muhanzi yifashishije indirimbo zirimo ‘Buga’ yakoze afite intego y'uko yazamugeza ku kuririmbira abazitabira igikombe cy’isi.

Yaririmbye n'izindi nka ‘Cough’, ‘Lie’, ‘Pour Me Water’, ‘One Ticket’, ‘Eh Good’ na ‘Good Time’ izi zose zabyinwe karahava nabagera ku bihumbi 40 yataramiye.

Bikaba ari umuhigo ukomeye ahiguye ni itafari rikomeye yongeye ku muziki we muri iy’iminsi ahagazemo neza. Ku njyana kandi ya Afrobeat ni ishema rikomeye bigaragaza ubukana no kwaguka kwayo.

Indirimbo ‘Buga’ igejeje Kizz Daniel kuri aka gahigo yayikoranye na Tekno ikaba iri muzikunzwe ndetse ku rubuga rwonyine rwa Youtube imaze kurebwa na miliyoni 95.

Ubwo Kizz Daniel yahamagarwaga ku rubyiniro

Yanyuze abitabiriye igikombe cy'isi bagera ku bihumbi 40

Indirimbo "Buga" ya Kizz Daniel yakoranye na Tekno iri mu zishoboye kwandika amateka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND