RFL
Kigali

Tennis: Rwanda Open yagarutse ku nshuro ya 3 iherekejwe n'ibihembo bitubutse

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/11/2022 10:48
0


Irushanwa rya Tennis "Rwanda Open" rigiye kongera gukinwa ku nshuro ya gatatu mu byiciro bikuru by'ingenzi.



Kuva tariki ya 12 kugera tariki 18 Ukuboza, u Rwanda ruzaba rwakira irushanwa rya Tennis ryiswe Rwanda Open rizabera ku bibuga byo muri IPRC Kigali mu karere ka Kicukiro. Ni imikino izakinwa mu byiciro 3, harimo icyiciro cya Tennis y'ababigize umwuga, abakina Tennis mu buryo bwo kwishimisha (amateurs), ndetse na Tennis y'abafite ubumuga (Wheelchair Tennis).

Iri rushanwa rizakinwa mu byiciro by’abagabo n’abagore, umukinnyi wa mbere mu bagabo no mu bagore muri Tennis y'ababigize umwuga azahembwa amafaranga y’amanyarwanda angana na miliyoni 2 n’ibihumbi 500, mu gihe irushanwa ryose rifite ingengo y’imari y’ibihembo ingana na miliyoni 30 RWF.

Rwanda open yagarutse ku nshuro ya gatatu 

Gahunda yo kwiyakisha irakomeje ikazarangira tariki 7 Ukuboza uyu mwaka, mu gihe abantu basaga 150 biteganyijwe ko ari bo bazitabira iri rushanwa mu byiciro byose twavuze haruguru. 

Rwanda Open 2022 yatewe inkunga na MINISPORTS yaherukaga gukinwa mu 2019 aho mu bagabo Ismael Changawa ukomoka muri Kenya yaritwaye atsinze Kevin Cheriyot amaseti 2-0 (6-1 6-2) mu bagore ritwarwa na Ingabire Meghan atsinze Tuyisenge Olive amaseti 2-0 (6-1, 6-1).

Irushanwa rya Rwanda Open ryakinwe bwa mbere mu 2017 rikaba ryarashyizweho mu buryo bwo gufasha abakinnyi b’abanyarwanda kureba urwego bagezeho muri uyu mukino. 

Ismael Changawa ukomoka muri Kenya niwe ubite iri rushanwa mu bagabo babigize umwuga

Umunyarwandakazi Ingabire Meghan niwe ubitse iri rushanwa mu babigize umwuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND