Irushanwa rya Tennis "Rwanda Open" rigiye kongera gukinwa ku nshuro ya gatatu mu byiciro bikuru by'ingenzi.
Kuva
tariki ya 12 kugera tariki 18 Ukuboza, u Rwanda ruzaba rwakira irushanwa rya Tennis
ryiswe Rwanda Open rizabera ku bibuga byo muri IPRC Kigali mu karere ka
Kicukiro. Ni imikino izakinwa mu byiciro 3, harimo icyiciro cya Tennis
y'ababigize umwuga, abakina Tennis mu buryo bwo kwishimisha (amateurs), ndetse
na Tennis y'abafite ubumuga (Wheelchair Tennis).
Iri
rushanwa rizakinwa mu byiciro by’abagabo n’abagore, umukinnyi wa mbere mu
bagabo no mu bagore muri Tennis y'ababigize umwuga azahembwa amafaranga y’amanyarwanda
angana na miliyoni 2 n’ibihumbi 500, mu gihe irushanwa ryose rifite ingengo y’imari
y’ibihembo ingana na miliyoni 30 RWF.
Rwanda open yagarutse ku nshuro ya gatatu
Gahunda yo kwiyakisha irakomeje ikazarangira tariki 7 Ukuboza uyu mwaka, mu gihe abantu basaga 150 biteganyijwe ko ari bo bazitabira iri rushanwa mu byiciro byose twavuze haruguru.
Rwanda Open 2022 yatewe inkunga na MINISPORTS yaherukaga
gukinwa mu 2019 aho mu bagabo Ismael Changawa ukomoka muri Kenya yaritwaye
atsinze Kevin Cheriyot amaseti 2-0 (6-1 6-2) mu bagore ritwarwa na Ingabire
Meghan atsinze Tuyisenge Olive amaseti 2-0 (6-1, 6-1).
Irushanwa
rya Rwanda Open ryakinwe bwa mbere mu 2017 rikaba ryarashyizweho mu buryo bwo gufasha abakinnyi b’abanyarwanda kureba urwego bagezeho muri uyu mukino.
Ismael Changawa ukomoka muri Kenya niwe ubite iri rushanwa mu bagabo babigize umwuga
Umunyarwandakazi Ingabire Meghan niwe ubitse iri rushanwa mu babigize umwuga
TANGA IGITECYEREZO