RFL
Kigali

Umwihariko w’uburanga bwa Teta Karemera uhatanye muri Miss Pride Africa mu Bwongereza-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:23/11/2022 13:48
1


Karemera Teta ni we munyarwanda rukumbi uhatanye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Pride Africa mu Bwongereza, aho ahanganye n’abaturutse mu bihugu birimo Ghana, Kenya, Uganda, Sierra Leone, Mayote na Nigeria.



Uyu mukobwa uhatanye muri aya marushanwa kugeza ubu ari ku mwanya wa kabiri mu bakobwa bahatanye bose, imbere ye hakaba hari umunya-Uganda nawe umurusha amajwi macye cyane ugereranyijwe n’iminsi ibura kugira ngo hamenyekane uwatsinze.

Mu bakobwa 20 bose bahataniye ikamba rya Miss Pride Africa, Karemera Teta ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 261, mu gihe umuri imbere ari Victoria Nakato n’amajwi 276. Mu gihe yaba atowe, yaca kuri uyu munya-Uganda byihuse.

Mu busanzwe Teta Karemera ni umunyarwandakazi utuye mu gihugu cy’u Bwongereza akaba ari naho asanzwe yiga. Ari muri aya marushanwa kugira ngo yerekane ndetse anasangize isi ibitekerezo bye nk’umukobwa.

Yagiye anyura mu bindi byiciro by’iri rushanwa akabitsinda. Ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa ndetse abantu benshi bakaba badashidikanya ku bwiza no ku kimero cye.

Teta ahatanye mu marushanwa ya Miss Pride Africa UK

Miss Pride Africa UK 2022, ni irushanwa rifite intumbero yo guha abakobwa ubushobozi mu bikorwa byo gufasha ahanini ndetse rikaba rimaze imyaka riba. 

Guha amahirwe Teta Karemera [Kanda HANO] ubundi ukurikize amabwiriza, uraba umuhaye amahirwe yo kuyobora uru rutonde, ndetse n'umusanzu wawe kugira ngo abashye kuba Nyampinga wa Miss Pride Africa.


Teta ari guhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa




Teta yifotoje yerekana ikiganza cy'ibendera ry'u Rwanda









Abakobwa bose bahatanye


Final irabura iminsi ibiri gusa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric seruga1 year ago
    muraho.none twamutora gute?





Inyarwanda BACKGROUND