RFL
Kigali

Cricket: U Rwanda rwatsinze Malawi ruzamura amahirwe y'itike y'igikombe cy'Isi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/11/2022 8:46
0


ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers iri kubera mu Rwanda, ikipe y'igihugu yaraye itsinze Malawi, yongera amahirwe yo kwerekeza mu cyiciro gikurikiraho.



Wari umukino wa kane u Rwanda rwari rukinnye, ukaba umukino wari ukomeye kuko rwagiye kujya mu kibuga nyuma yo gutsindwa na Kenya mu mukino wari wabanje. 

U Rwanda na Malawi bakiniye ku kibuga mpuzamahanga ya Gahanga, aho u Rwanda rwatsinze toss guhitamo kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling, maze bahitamo gutangira ba battinga.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 159 muri Overs 20, naho Malawi ikaba yari imaze gusohora abakinnyi bose b'u Rwanda (All out wickets). 

Malawi yasabwaga amanota 160 kugira ngo itsinde uyu mukino, ntibyigeze biyorohera kuko abasore b'u Rwanda barinze amanota bari bashyizeho ndetse banasohora abakinnyi ngenderwaho ba Malawi hakiri kare cyane byanatumye bakomeza kuyobora umukino.

Uyu mukino ntiwigeze urangira kuko hahise hagwa imvura, Malawi ikaba yari imaze gushyiraho amanota 97 gusa ndetse abasore b'u Rwanda bakaba bari bamaze gusohora abakinnyi 8 ba Malawi.

Malawi ikaba yari imaze gukina overs 16 n’udupira 5, bisobanuye ko bari basigaje gukina overs 3 n’agapira 1.

Haje kwiyambazwa DL Method (Duckworth Lewis Method) ikoreshwa iyo habaye impamvu ituma umukino uhagarara utarangiye, ariko bakagendera ku manota na Wickets buri kipe yashyizeho, hakaba hemejwe ko u Rwanda rwatsinze ku kinyuranyo cy'amanota 41.

Tuyizere umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu yatangaje ko kudacika intege biri mu byatumye batsinda Malawi. Yagize ati" Byasabaga kudacika intege kugira ngo dutsinde Malawi, amahirwe yari agihari kandi n'ubu arahari. 

Abakinnyi baje mu mukino bafite imbaraga kuko n'ubwo twatsinzwe na Kenya navuga ko bitadusubije inyuma. Ubu birashoboka cyane ko twajya mu kindi cyiciro kuko amakipe asigaye tuzahangana nayo kuko nta n'umunsi yigeze adutsinda."

Undi mukino wabereye kuri stade ya gahanga ikipe y’igihugu ya Malawi ikaba yari yatsinze ikipe y’igihugu ya Mali ku kinyuranyo cy'amanota 74, umukino wari watangiye saa 09:30 am.

Malawi nayo yari mu makipe ahabwa amahirwe mu itsinda A u Rwanda rurimo

Mu mikino yabereye muri IPRC Kigali saa 09:30’ ikipe y’igihugu ya Kenya yatsinze Lesotho ikinyuranyo cy'amanota 167, kuko yasohoye abakinnyi bose ba Lesotho (All out Wickets) batabashije gukuraho ikinyuranyo Kenya yari yashyizeho.

Mu mukino wakurikiyeho Sainte Helena yatsinze Seychelles ku cyinyuranyo cy'amanota 2, St Helena ikaba yasohoye abakinnyi bose ba Seychelles (All out Wickets) batabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na St Helena. St Helena ikaba yari yatsinze amanota 125 mu gihe Seychelles yashyizeho amanota 123.

Kuri uyu wa gatatu imikino irakomeza,  Botswana ikina n’ikipe y’igihugu ya Mali saa 09:30, Malawi ikine na Seychelles saa 13:45’ imikino izabera kuri sitade mpuzamahanga ya Gahanga.

Lesotho na Sainte Helena bazakina ku isaha ya saa 09:30 am mu gihe Mali na Sainte Helena bazakina ku isaha ya saa 13:45, iyi mikino ikazabera muri IPRC Kigali.

Ikipe y’igihugu yu Rwanda iraruhuka, izagaruke mu kibuga kuwa Kane, ikina n’ikipe y’igihugu ya Seychelles n'iya Mali, imikino yose ikazabera muri IPRC Kigali. 

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga kuri uyu wa kane rushaka intsinzi ya 4






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND