Umuhanzikazi Ariel Wayz aritegura gutaramira abarundi mu gitaramo kizabera mu mujyi wa Bujumbura mu mpera z'uku kwezi k'Ukwakira.
Igitaramo Ariel Wayz azitabira nk’uko Jimbere magazine yabitangaje kizabera mu mujyi wa Bujumbura ahitwa mu kigobe, muri Jardin du people tariki 29 Ukwakira 2022 Saa kuni n'ebyiri ( 18h00 ) hakazatumirwa n' abahanzi b'abarundi kugeza ubu amazina yabo akaba ataramenyekana.
Uyu mukobwa uzwi mu muziki Nyarwanda ariko akaba yaranakunze kuvugwa mu itangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga kubera urukundo rwe na mugenzi we Juno Kizigenza rwajemo agatotsi bagatandukana, ibyamuvuzweho byatumye arushaho kumenyekana cyane n’ubwo umuziki akora nawo wamenyekanye kuburyo ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda ndetse no mu gihugu cy'u Burundi kubera ubuhanga akorana umuziki we.
Igitaramo Ariel Wayz yatumiwemo cyateguwe mu rwego rwo guteza imbere umuziki mu gihugu cy'uburundi, abategura ibitaramo muri icyo gihugu basanga guhuza umuziki w'abanyarwanda n'uwa abarundi bizazamura iterambere ry'umuziki w'abarundi.
Aganira na Jimbere magazine, Landry Promoter umwe bateguye icyo gitaramo yagize Ati" Icyerekezo dufite ni uguhuza abahanzi b'abarundi n'abahanzi b'abanyarwanda, ibi bitaramo bifite inyungu ku bahanzi b’abarundi kuko bizabafasha kubona isoko".
Umuhanzikazi Ariel Wayz amazina bwite yitwa Uwayezu Ariel, akaba yaratangiye kumenyekana mu muziki mu mwaka wa 2020 ariko ibikorwa by'umuziki yabitangiriye mu ishuri ryigisha muzika rya Nyundo yizemo guhera mu mwaka 2016. Uyu mukobwa uvuka mu karere ka Rubavu, umwaka wa 2021 yatangarije BBC ko yifuza gukora umuziki mu buryo bwa kinyamwuga dore ko ari mu bahanzi bake bakora umuziki baraciye ku ntebe y'ishuri bakawiga.
TANGA IGITECYEREZO