RFL
Kigali

Hari uzegukana Miliyoni: Amatora y’icyiciro cya nyuma muri TikTok Rwanda Awards yatangiye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/10/2022 12:28
1


Ibihembo byo gushimira abakoresha kurusha abandi urubuga rwa Tiktok mu Rwanda birakomeje, ubu icyiciro cya nyuma cy’amatora cyamaze gutangira.



Ku isaha ya saa sita z’ijoro z'uyu wa 07 Ukwakira 2022 ni bwo hatangiye icyiciro cya nyuma cy’amatora kizasiga hamenyekanye abazegukana ibihembo biteganijwe gutangwa kuwa 28 Ukwakira 2022.

Ibihembo bizatangwa birimo Miliyoni 1Frw (1,000,000 Frw) ku muntu uzahiga abandi, uwa kabiri azegukana ibihumbi 300 Frw (300,000 Frw). 

Hazatangwa 20% ku 10 barushije abandi mu gutorwa hatarenijwe icyiciro cya mbere cyabaye hagati ya 09 Nzeri 2022 na 01 Ukwakira 2022 ndetse n'icyo hagati ya tariki 07 Ukwakira 2022 na 20 Ukwakira 2022.

Icyiciro cya mbere kikaba cyarimo 30, naho icyabiri cyakomejemo 15 barimo 10 bahize abandi mu majwi, ukongeraho n’abandi batanu bemejwe n’akanama nkempuramaka ka TikTok Rwanda Awards.

KANDA HANO UHESHE AMAHIRWE UWO UKUNDA YO KWEGUKANA IBIHEMBO BIRIMO MILIYONI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Buryohe Tv1 year ago
    Ndumwe mubakandida bahatana(BURYOHE TV), none icyo nababazaga kuki mutabanje gukorana inama natwe kugirango bibashe kunozwa neza twese tubigizemo uruhare.???





Inyarwanda BACKGROUND