Kigali

Hamenyekanye ikiri gutuma Erling Haaland ari gutitiza isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/10/2022 13:56
0


Umukinnyi w’ikipe ya Manchester City, Erling Haaland, ari gutitiza isi kubera akayabo k'amafaranga ari kubona, iyo akaba ari imwe mu mpamvu yihariye ipaji y'imbere y'itangazamakuru.



Elring Haaland, umukinyi ukomoka muri Noruveje (Norway) akaba ari nayo kipe y’igihugu akinira, afite imyaka 22 gusa, ariko ibyo ari gukora muri iyi minsi bitera bamwe ubwoba bakibaza ikizamuhagarika kikabura. Hibazwa kandi umukinnyi ukina inyuma uzabasha kumafata akarangiza umukino nta gitego atsinze akabura muri iyi si yose.

Bamwe mu bakunda umupira w'amaguru, ntibari gutinya kuvuga ko uyu mukinnyi ari we uzasimbura Cristiano Ronaldo na Lionel Messi cyangwa akaba yanabarenga bitewe n’ibitego ari gutsinda ubutitsa.

Uyu mukinnyi kuva yagera mu ikipe ya Manchester City mu mpeshyi y’uyu mwaka, amaze gukina imikino 12 yonyine, ariko amaze gutsindamo ibitego 19. Muri iyi mikino harimo 8 ya Premier League amaze gutsindamo ibitego 14 ndetse n’imikino 3 ya Champions League amaze gutsindamo ibitego 5. Amaze no gutanga imipira 3 ivamo ibitego mu mikino ya Premier League.

Halaand mu mukino ikipe ye ya Manchester City iheruka gutsindamo Manchester United ibitego 6 kuri 3, yatsinzemo ibitego bitatu (Hatrick) bimugira umukinnyi bisabye imikino mike kugira ngo atsinde Harick eshatu kuko yari iya gatatu atsinze. Kugeza ubu uyu mukinnyi, mu mikino 100 niwe umaze gutsinda ibitego byinshi kuko afite ibitego 103, agakurikirwa na Romario ufite 90.

Manchester City yaguze Haaland Miliyoni 51 z’amayero imukuye muri Borussia Dortmund ariko kugeza ubu ari mubakinnyi bari guhembwa amafaranga menshi ku isi bitewe n’ibitego ari gutsinda kuko ari guhembwa ibihumbi 865 by’amayero ku cyumweru.

Ubwo ku mwaka wose ni Miliyoni 45 z’amayero bityo rero akaba aharanira gutsinda ibitego byinshi kugira ngo n’amafaranga abona azarusheho kwiyongera .Ubwo bivuze ko arenze Messi uhembwa 719,178 by’amayero ndetse na Cristiano Ronaldo uhembwa 561,600 by’amayero.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND