RFL
Kigali

Ngoma: Polisi y'igihugu yataye muri yombi abarimo umushoferi bakekwaho kwiba umucuruzi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/10/2022 14:54
0


Polisi y'igihugu yataye muri yombi abantu barimo umushoferi, bakekwaho kwiba umucuruzi amafaranga 2.500.000frws. Polisi yagaruje amafaranga 1.584.000 yafatanwe abakekwaho kuyiba.



Kuwa Gatanu tariki ya 30 Nzeri Polisi y'u Rwanda yagaruje amafaranga y'u Rwanda Miliyoni 1 n'ibihumbi 584 muri miliyoni ebyiri n'igice zari zibwe umucuruzi wo mu Karere ka Ngoma, hafatwa abantu 2 bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Abafashwe ni umushoferi witwa Bizimana Sasha ufite imyaka 34 y'amavuko na Mutuyeyezu Elyse w'imyaka 28, bafatiwe mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo abacyekwa bafatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n'uwari wibwe.

Yagize ati:" Ku isaha ya saa Moya z'umugoroba, twakiriye amakuru aturutse ku mucuruzi wo mudugudu wa Buliba, Akagari ka Rurama mu Murenge wa Rukira avuga ko hari abantu baje baparika imodoka binjira mu iduka rye, batangira kumubaza bya nyirarureshwa ibiciro by' ibicuruzwa bitandukanye bari bafite ku rutonde. Mu gihe umwe muri bo yari arimo kubisuzumana n'umucuruzi, undi yaciye inyuma afata agakapu ke kari karimo miliyoni 2.5 Frw biteguraga kujyana kuri Banki, aragenda asubira mu modoka."

Bakimara kunanirwa kumvikana ku biciro, uwari yasigaye yahise akurikira uwajyanye agakapu yatsa imodoka baragenda, nibwo nyir'iduka yarebye aho yasize agakapu arakabura ahita ahamagara Polisi."

Hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha iyo modoka, baza gufatirwa mu mudugudu wa Kabeza nyuma y'isaha ubwo bari barimo kwerekeza mu Mujyi wa Kigali, Polisi ibasatse ibasangana amafaranga y'u Rwanda Miliyoni 1 n'ibihumbi 584, bahita bafatwa n'imodoka bari barimo irafatwa."

Biyemereye ko ari ayo bibye uriya mucuruzi ariko banga kugaragaza aho aburaho aherereye.

SP Twizeyimana yihanangirije abakomeje kwishora mu bikorwa by'ubujura avuga ko batazihanganirwa, abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere aho gushaka gutungwa n'ibyo batavunikiye birangira bibakururiye gufungwa.

Bose uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, naho amafaranga bafatanywe asubizwa nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND