RFL
Kigali

Cynthia yavuze ku irushanwa ry’ubwiza rizahemba Miliyoni 250Frw ahagarariyemo u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/10/2022 18:56
0


Umunyamidelikazi Cynthia Uwimbabazi ni we uhagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Planet International ririmo abakobwa 80 bahagarariye ibihugu byabo rizatanga ibihembo bitandukanye birimo n'akayabo ka Miliyoni 250Frw.



Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Cynthia Uwimbabazi yatangiye asobanura uko yinjiye muri iri rushanwa, ati: ”Nashishikajwe n'umwe mu bahatanye muri aya marushanwa.”

Avuga ko nyuma yaje gutoranywa nk’umukobwa uhagarariye u Rwanda kandi ko bimuteye ishema. Ati: ”Abategura aya marushanwa baje kumpamagara nyuma yo kubona ko nshoboye bamenyesha ko ari njye uzahagararira igihugu cyanjye kandi binteye ishema.”

Uyu mukobwa usanzwe uri mu banyamideli bifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza kompanyi zitandukanye unagaragara mu mashusho y’indirimbo ikomeje kunyura benshi yitwa ‘Atansiyo’, yaboneyeho kugira inama abakobwa bitabira amarushanwa y’ubwiza.

Ati:”Inama nagira abakobwa bifuza kujya mu marushanwa y’ubwiza ni ukumenya icyo bashaka kandi bakumva ko bashoboye kuko ari umuyoboro mwiza w’amahirwe anyuranye arimo kumenyekana, kumenyana n’abashoramari no kubona akazi keza.”

Asoza, yagarutse ku buryo u Rwanda rumaze gutera imbere. Ati: ”Igihugu cyacu kimaze kugera kure mu mideli, imyidagaduro yamaze kwaguka none hari uburyo FERWABA imaze kubihindura ibindi aho ihuza imikino ya Basketball n’umuziki, ibintu bisanzwe biboneka muri za Amerika n’u Burayi.”

Mu busanzwe Cynthia Uwimbabazi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu ruganda rw’imyidagaduro ishingiye ku bwiza n’imideli, azwi nka Cycy. Yavukiye mu gihugu cya Tanzania. Amashuri abanza yayize mu kigo cya Bright Light, ayisumbuye ayakomereza muri Effotec i Kanombe, kuri ubu yiga muri Kaminuza ya UTB.

Ni we uhagarariye u Rwanda muri Miss Planet InternationalAri mu banyamideli bahagaze neza mu RwandaYasabye abakobwa bagenzi be kwitinyuka kurushahoAmarushanwa nyirizina azabera muri UgandaNi umunyarwandakazi ariko wavukiye muri TanzaniaAgaragara mu mashusho y'indirimbo ya Platini PUzahiga abandi azahabwa ibihembo birimo Miliyoni 250Frw n'imikoranire n'Umuryango w'Abibumbye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND