Umuhanzi w’umunya-Ghana, Livingstone Etse Satekla wamamaye mu muziki ku izina rya Stonebwoy yamaze kugera i Kigali, aho biteganyijwe ko azaririmba mu muhango w’itangwa ry’ibihembo byiswe “GUBA (Grow, Unite, Build, Africa) Awards.”
Mu gitondo cyo kuri uyu
wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, Stonebwoy yanditse kuri konti ye ya Twitter
akurikirwaho n’abantu miliyoni 3 avuga ko ari i Kigali.
Uyu muhanzi wakunzwe mu
ndirimbo zirimo ‘Activate’ yakoranye n’umunya-Nigeria Davido, ‘Ololo’ yakoranye
na Teni, yasabye abafana be n’abakunzi b’umuziki kugura amatike hakiri kare
kugira ngo bazabashe kwishimana nawe.
Ni ubwa mbere ibi bihembo
bya ‘GUBA’ bigiye gutangirwa mu Rwanda, ariko ni ku nshuro ya 13 bigiye
gutangwa. Bihabwa ba rwiyemezamirimo mu ngeri zinyuranye z’ubuzima, bafatiye
runini sosiyete, hagamije kubashimira umusanzu wabo.
Kuva mu 2009, nibwo
Dentaa Amoateng yagize igitekerezo cyo gutangira gutanga ibi bihembo, bitangira
ashimira abanya-Ghana.
Ubwo yimukiraga mu
Bwongereza n’umuryango we, yasanze akwiye kwagura ibi bihembo akajya ashimira
buri munyafurika ugira uruhare mu buzima bw’abandi.
Ubwo byatangirwaga bwa
mbere mu Mujyi wa London mu Bwongereza mu 2010, abanyafurika benshi batuye muri
iki gihugu, bifuje ko byakwaguka bikagera mu bihugu byose byo muri Afurika,
hagamijwe gushimira buri munyafurika uteza imbere abandi, cyangwa se ugira
uruhare mu guhindura ubuzima bw’abandi.
Abazahabwa ibihembo bari
mu byiciro 13 barimo umushoramari Sina Gerard uri mu cyiciro cya 'Industrial
Innovation Award', umunya-Ghana Wode Maya uri mu cyiciro cya 'Excellence in
Tourism Award', Dr. Sangu Delle (Ghana) mu cyiciro 'Entrepreneurial Spirit
Award' na Amadou Gallo Fall (Senegal) mu cyiciro 'Sporting Excellence Award'.
Hari kandi Alena Analeigh
MCQuarter (Amerika) mu cyiciro 'Young Achiver Award', Keith Ellison (USA) mu
cyiciro 'Legal Excellence Award', Dr. Sylvia Shitsama Nyamweya (Kenya) mu
cyiciro 'Pioncer in Health Excellence Award'.
Harvey Mason Jr (Amerika,
ni we muyobozi w’ibihembo bya Grammy Awards) mu cyiciro 'Entertainment Mogul
Award', Uche Ofodile (Nigeria) mu cyiciro 'Influential Business Leader Award', Acha
Leke (Cameroon) mu cyiciro 'Business Mogul Award', Dr. Tedros Adhanom
Ghebreyesus uyobora OMS (Ethiopia) mu cyiciro 'Exceptional Leadership in Global
Health.
Ndetse na Sandra Zawedde
(Uganda) mu cyiciro 'Excellence in Infrastructure Development' na Maryse
Mbonyumutwa (Rwanda) mu cyiciro 'Manufacturing and Sustainability Award'.
Ibi bihembo bizatangwa ku
wa 29 Nzeri 2022, mu muhango uzabera mu Intare Conference Arena.
Stonebwoy watumiwe
gususurutsa umuhango w’itangwa ry’ibi bihembo, azahurira ku rubyiniro n’umuramyi
w’umunyarwanda Prosper Nkomezi n’abandi bataratangazwa.
Stonebwoy yubakiye umuziki we ku njyana ya Afropop, Dancehall na Reggae. Ni we washinze inzu ifasha abahanzi ya Burniton Music Group.P, kandi yegukanye ibihembo by’umuziki birimo ‘Best International Act’ mu bihembo bya BET Awards 2015, yabaye n’umuhanzi w’umwaka mu bihembo ‘Ghana Music Awards’.
Yavukiye mu gace ka
Ashaiman ku wa 5 Werurwe 1988, yujuje imyaka 34. Kuva mu 2017, arwubakanye na
Louisa Ansong.
Uyu mugabo yageze i
Kigali nyuma y’uko ashyize umukono ku masezerano, yo gutangira gufashwa mu
muziki n’inzu ikomeye ya Universal Music Group. Bazamukorera album eshatu.
Stonebwoy asanzwe ari n’umukinnyi
wa filime, aho agaragara muri ‘Happy Death Day’ na ‘My name is Ramadan’. Ni
Ambasaderi wa sosiyete ya Tecno muri Ghana, Volitic Natural Mineral Water n’izindi.
Uyu muhanzi mu mashuri
yisumbuye yize mu ishuri rimwe n’umuraperi Sarkodie uri mu bakomeye muri Ghana.
Icyo gihe bigaga muri Methodist Day Secondary School.
Mu 2013, yahawe
impamyabumenyi cy’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na ‘Marketing’.
Umuhanzi w’umunya-Ghana Livingstone Etse Satekla [Stonebwoy] yamaze kugera i Kigali
Stonebwoy azaririmba mu itangwa ry’ibihembo ‘GUBA (Grow, Unite, Build, Africa) Awards’
Stonebwoy uzwi mu ndirimbo nka yize mu ishuri rimwe ’umuraperi Sarkodie uri mu bakomeye muri Ghana
Abantu 13 bo mu bihugu
bitandukanye bazashyikirizwa ibihembo ‘GUBA’ mu byiciro binyuranye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ACTIVE'
KANDA HANO UREBE
AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘THERAPY’
TANGA IGITECYEREZO