RFL
Kigali

Umunsi mpuzamahanga w'ubukerarugendo uributsa Isi akamaro bugira mu iterambere rirambye

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:27/09/2022 7:48
0


Uyu munsi tariki ya 27 Nzeri buri mwaka, mu Rwanda no ku isi hose harizihizwa umunsi mpuzamahanga w'ubukerarugendo, uyu mwaka urizihirizwa mu ntara ya Bali mu gihugu cya Indonesia ku nshuro yawo ya 42 ukaba ufite insanganyamatsiko yo kongera gutekereza ku bukerarugendo (Rethinking tourism).



Kuva mu 1980, Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku Ubukerarugendo (UNWTO), ryizihiza umunsi mpuzamahanga w'ubukerarugendo ku isi ku itariki ya 27 Nzeri buri mwaka, iyi tariki yatowe nko kuri uwo munsi mu 1970 ubwo hashyirwagaho sitati ya UNWTO. 

Intego y'uyu munsi ni ugukangurira abantu kumenya uruhare rw'ubukerarugendo mu muryango mpuzamahanga, no kwerekana uburyo bugira ingaruka ku mibereho, umuco, politiki, ubukungu, ndetse n'imbaraga butanga ku iterambere ry'isi yose. 

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Twitter ya UNWTO ku wa mbere, bagize bati " #Worldtourismday ku munsi w’ejo hazishimirwa imbaraga z'isi yose mu kongera gutekereza ubukerarugendo kugira ngo burambe". 

Intara ya Bali mu gihugu cya Indonesia, niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w'ubukerarugendo ku isi, uyu mwaka

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni "Kongera gutekereza ku bukerarugendo" (Rethinking tourism), izatuma abantu bamenya akamaro kabwo harimo kwiga, gutanga akazi n'andi mahirwe ageza ku iterambere. 

Ndetse iragaruka no ku bigomba kwitabwaho na ba mukerarugendo harimo kubaha umuco w'igihugu cyasuwe, kuvuga amagambo make mu rurimi gakondo rwaho no gufata amafoto ubiherewe uburenganzira, nk’uko Umuryango w'Abibumbye ubisobanura uti "Igamije kongera gutekereza ku bukerarugendo buganisha ku iterambere". 

Iyi nsanganyamatsiko irahamagarira ibihugu nk'u Rwanda kongera gukora isuzuma no guteza imbere ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu nyuma y'imbogamizi byahuye nazo zirimo icyorezo cya covid-19, cyahagaritse ingendo ku isi hose bigasubiza inyuma urwego rw'ubukerarugendo. 

Ibihugu nk'u Rwanda birakangurirwa kongera guteza imbere ubukerarugendo nyuma y'icyorezo cya covid-19 cyazahaje uru rwego 

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bukerarugendo ku isi, risobanura ubukerarugendo nk'ibikorwa by'abantu byo gutembera bakajya mu bihugu bitari ibyo basanzwe babarizwamo, byaba mu buryo bw'imyidagaduro, ubucuruzi n'izindi gahunda.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byinjiza amafaranga menshi mu rwego rw'ubukerarugendo, ndetse haherutse kuba umuhango wo kwita abana b'ingagi amazina mu rwego rwo kubarengera no gukomeza kubuteza imbere. 

Umukuru w'ikigo gishinzwe iterambere, RDB, Madamu Claire Akamanzi yavuze ko uru rwego rumaze kuzamukaho 80% ugereranyije na mbere ya Covid-19. 


Kwita izina Ingagi ni uburyo bwo kuzirengera no kongera guteza imbere ubukerarugendo





 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND