RFL
Kigali

Umusirikare wa FARDC yafatiwe mu Rwanda yasindanye imbunda

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:26/09/2022 12:21
1


Ubuyobozi bw'igisirikare cy' u Rwanda ndetse n'ubw'igisirikare cya DRCongo bwemeje ko hari umusikare w'ingabo za DRCongo wafatiwe ku butaka bw'u Rwanda, hemezwa ko ntacyo yangirije ndetse hari gushakwa uko yasubizwa iwabo.



Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa ndetse na Radio France International (RFI) batangaje ko hari umusirikare wa FARDC warenze imbibi za Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo, agafatirwa mu Rwanda ku mugoroba wa Tariki 24 Nzeri 2022 afite imbunda.

Colonel Patrick Iduma Molengo uyobora Polisi muri Teritwari ya Nyirangongo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru yemereye AFP aya makuru, agira ati ''Turemeza ko umusirikare umwe wa Congo yafashwe n’igisirikare cy’u Rwanda ku mupaka wo mu Mudugudu wa Kabagana. Yari yagiye gutashya inkwi zo gutekesha.”

Ku rundi ruhande, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye Kigali Today ko umusirikare wa FARDC yafatiwe mu Rwanda yasinze ndetse kuri ubu hari gushakwa uburyo yasubizwa iwabo.

Brig Gen Rwivanga yagize ati ''Yarafashwe rwose yasinze ariko nta kindi gikorwa kibi yari agambiriye, hahamagawe itsinda rya EJVM rishinzwe kugenzura imipaka ryashyizweho na ICGRL kugira ngo asubizwe iwabo."

Uyu musirikare utavuzwe amazina cyangwa ngo hatangazwe ipeti afite, yafatiwe mu Rwanda nyuma y'aho muri Kamena 2022, i Rubavu harasiwe undi musirikare wa FARDC agahita apfa, ubwo yari yambukiranyije umupaka muto wa Gisenyi, akinjira mu Rwanda arasa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IRANKUNDA1 year ago
    IGIHUGU CYACU NUMUTAMENWA





Inyarwanda BACKGROUND