BePawa
Kigali

Rayon Sports yakoranye umuganda n'abaturage b'i Nyanza - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/09/2022 13:29
0


Ikipe ya Rayon Sports yakoreye umuganda i Nyanza mu gikorwa cyiswe Rayon Sports ku ivuko.



Rayon Sports iri kubarizwa mu Karere ka Nyanza aho yashingiwe, ikaba yagiyeyo mu gikorwa ngaruka mwaka cyiswe Rayon Sports ku ivuko. Kuri iyi nshuro Rayon Sports yakoranye umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Nyanza aho iyi kipe ikomoka.

Ni umuganda wabereye i Mugandamure aho abakinnyi n'abandi bakozi b'ikipe basukuraga umujyi batema ibihuru biri hafi y'umuhanda ndetse bakanaharura ibyatsi biri hafi y'umuhanda.

Nyuma y'iki gikombe, Rayon Sports yagiye gufata amafunguro, ihava yerekeza i Nyanza mu rukari, ari naho yavuye igana kuri sitade ya Nyanza FC. 

Saa 15:00 PM Rayon Sports ifitanye umukino wa Gicuti na Nyanza FC nawo uba uteganyijwe muri iki gikorwa cya Rayon Sports ku ivuko.

Onana umukinnyi wa Rayon Sports uheruka gutsindira igitego i Nyanza nawe yakoze umuganda agaragaza akanyamuneza ku maso 

Umutoza Haringingo na Ndizeye Samuel bakoraga umuganda batera igiparu n'abaturage b'i nyanza

Abaturage bari bishimiye kubona Rayon Sports amaso ku maso 

Nyuma y'umuganda Rayon Sports yaganiriye n'abakunzi bayo ndetse n'abaturage bakoranye umuganda, barizihirwa karahava








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Safari

Inyarwanda BACKGROUND