Tariki ya 23 kugera tariki ya 25 Nzeri 2022, hazakinwa irushanwa ryo gusiganwa mu modoka, isiganwa rizaba ribaye ku nshuro ya 22. Ni isiganwa rizanyura mu bice bitandukanye bya Kigali na Bugesera.
Muri
iri rushanwa hazagaragaramo umu-pilote Kalimpinya uzaba abaye umunyarwandakazi
wa mbere usiganwe kuva mu 1979 ubwo umukino wo gusiganwa ku modoka wagera mu
Rwanda.
Aganira
na InyaRwanda, Queen Kalimpinya wabaye Igisonga cya 3 muri Miss Rwanda 2017, yatangaje ko yiteguye gukora amateka. Yagize ati
"Turiteguye nk'ikipe, kuko uyu mukino ntabwo ari abakinnyi gusa, uba ugomba
no gutegura imodoka ku buryo irushanwa risanga uhagaze neza. Nageraje kwitegura
uko nshoboye kose, gusa ntihaburamo akantu ko kugorana kuko ari ubwa mbere,
ariko ni uko umukino uteye, nizeye ko bizagenda neza."
Kalimpinya agiye gukina yitwaye bwa mbere
Kalimpinya azatwara ari kumwe na Ngabo Olivier ufite uburambe muri uyu mukino nk'uko uyu mukobwa abivuga. "Olivier ni Co-Pilot ubimazemo igihe by'umwihariko akaba ari n'umukanishi. Kugira ngo dukorana twese nk'ikipe turi kumwe, twaricaye tureba uburambe afite kuko yakinnye n'amarushanwa yo mu mahanga, ukongeraho ko azi no gukora imodoka, biveze ko ari umuntu byakoroha ko mukorana."
Miss
Karimpinya yasoje ashimira abafatanyabikorwa be barimo: Forzza Asanti na
Pedros coffee, ndetse anashishikariza abari n'abategarugiri kwitabira siporo.
Isiganwa ry'imodoka ni umwe mu mikino iryohera abayireba bitewe n'ubuhanga bubamo
Mu
2019 ni bwo Kalimpinya yatangiye guhatana ndetse akomeza kugaragaza ubushake aho
yakinaga ari Co-Pilot wa Fabrice Nyiridandi utazakina uyu mwaka ahubwo uri mu
bategura iri rushanwa.
Ku
wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri, hazaba Super Stage saa Kumi kuri Kigali
Convention Centre aho imodoka ziba zisiganwa ari ebyiri ebyiri. Ku wa
Gatandatu, tariki ya 24 Nzeri, Mountain Gorilla Rally izerekeza mu Bugesera;
Gako, Gasenyi, Nemba na Ruhuha naho ku Cyumweru, tariki ya 25 Nzeri, basiganwe
Kamabuye na Gako.
Kalimpinya yari asanzwe ari umu-pilot wungirije
Iri
rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 22, ryaherukaga kuba umwaka ushize wa 2021
aho ryatwawe n'Umunya-Kenya Carl Tundo, rizitabirwa n'abasiganwa bava mu bihugu
bitanu bya Afurika ari byo u Rwanda, Kenya, u Burundi, Uganda na Zambia.
Mountain Gorilla Rally 2022 yitezwemo imodoka 26. Ni isiganwa rizaba ririmo guhangana gukomeye cyane cyane ku ba pilote bahatanira Shampiyona ya Afurika kandi bakomeye cyane bafite n'imodoka zikomeye.
Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 izaba yiganjemo imodoka zo mu bwoko bwa R5 zibica bigacika kuri ubu butaka bwa Afurika ndetse no hanze yabwo.
Kalimpinya azaba afite imodoka yo mu bwoko bwa Subaru Impreza GC8
Kalimpinya yabaye igisonga cya 3 cya Miss Rwanda mu 2017
TANGA IGITECYEREZO