RFL
Kigali

Knowless, Senderi, Masamba na Tom Close bazasusurutsa abazitabira "Menya RFL" i Huye na Nyamagabe

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:22/09/2022 9:22
0


Abahanzi b'ibyamamare barimo Knowless na Masamba Intore, bazasusurutsa abaturage bazitabira ubukangurambaga bwa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera 'RFL' buzakomereza i Nyamagabe na Huye mu mpera z'iki Cyumweru.



MENYA RFL ni ubukangurambaga bumaze kugera kuri benshi nk'uko byagiye bigaragara mu binyamakuru bitandukanye. Ni ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha serivisi z’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera zitangwa na RFL.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu nzego z’ibanze hirya no hino mu gihugu uhereye ku rwego rw’umurenge ku rwego rw’Intara ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubutabera.

Kuri ubu, ubu bukangurambaga bugeze mu baturage aho Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera 'RFL' izakomereza mu karere ka Nyamagabe na Huye mu mpera z'iki Cyumweru/

Kuwa Gatanu tariki ya 23 Nzeri 2022, RFL izakorera ubu bukangurambaga muri Nyamagabe kuri stade ya Nyagisenyi ndetse kuwa Gatandatu yerekeze kuri stade ya Huye.

Ubuyobozi bwa RFL buvugako bwateguye MENYA RFL hagamijwe kumenyekanisha mu gihugu hose serivisi itanga ndetse no kurushaho kugaragaza uruhare rwazo mu gutanga ubutabera bwuzuye. Ubu buyobozi kandi bukomeza buvuga koi bi biri muri gahunda yo kwegera abaturage no gukemura ibibazo bafite nkuko biri no muri gahunda z’igihugu.

Uretse kandi gusobanurira abaturage serivisi itanga, RFL yifashishije abahanzi batandukanye barimo Eric Senderi, Knowless Butera, Tom Close, Masamba n'abandi mu gususurutsa abazitabira ibikorwa bya MENYA RFL.

RFL yatangiye ibikorwa byayo ku mugaragaro mu mwaka wa 2018 kuri ubu ikaba imaze gukora dosiye zirenga ibihumbi 30 ikaba kandi ikataje kwandika amateka ku rwego Mpuzamahanga mu mitangire y’izi serivisi ari nako irushaho gufasha abanyarwanda kuzibona.

Zimwe muri serivisi itanga harimo iy’uturemangingo (ADN), iyo gupima uburozi, gupima ibiyobyabwenge, gusuzuma imibiri y’abapfuye, gupima ibijyanye na virusi na mikorobe, gupima ibimenyetso by’ibyaha by’ikoranabuhanga, gupima inyandiko mpimbano n’ibikumwe n’izindi.

Ikigo cya 'Rwanda Forensic Laboratory' gifite intego yo kuba igicumbi cy’izi serivisi ku rwego rw’umugabane wa Afurika.



Nyamagabe na Huye ni ho hatahiwe



Masamba azaba ahari



Knowless Butera na we azatarama



Tom Close hose azahaboneka



Senderi International Hit uzwiho ubuhanga ku rubyiniro na we azanyeganyeza abafana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND