RFL
Kigali

Prophet Claude yaririmbye "Muri Yesu" anahishura inkomoko y'amavuta y'ubuhanuzi n'imbaraga zimukoresha ibitangaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2022 13:57
0


Prophet Claude Ndahimana, wari uri kumwe na Patient Bizimana i Burayi mu biterane by'ivugabutumwa, nyuma yo kugaruka mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ya mbere y'amashusho yise "Muri Yesu".



Prophet Claude ni Umushumba Mukuru w'Itorero Soul Healing Revival Church rifite icyicaro muri Kigali, rikaba rinafite amashami i Burayi. Ni umuhanuzi, umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuririmbyi. Nubwo azwi cyane nk'Umuhanuzi, ariko ni umuririmbyi w'umuhanga wanabitangiye kera ari umwana aho yaje kubikomereza mu itsinda riyobora abakristo mu kuramya Imana (Worship Team).

Mu kiganiro na inyaRwanda, Prophet Claude yavuze ko ubuzima bwe ahanini ari ubwo kuramya na cyane ko ari bwo yakuriyemo. Ati "Nari umuririmbyi kuva kera muri Worship Team, ndi umuramyi cyane, nkunda kuramya ni nayo soko y'amavuta ngenderamo. Indirimbo rero ziba ari nyinshi".

Yavuze ko indirimbo ze bwite zageze hanze ari eshatu, gusa iyi asohoye "Muri Yesu" niyo ya mbere igaragaza amashusho. Izindi nazo arateganya kuzifatira amashusho vuba kuko ubu ngubu "ndumva Umwuka arimo anyobora kugira ngo mbihe umwanya kugira ngo mbikoreshe nabyo, iyo mpano mbashe kuyikoresha". Avuga ko ibiterane amazemo igihe ari byo byatumye abura umwanya w'umuziki.

Uyu muhanuzi yavuze ko akora umuziki agamije kuramya Imana no kuyihimbaza anahishura ko ari yo soko y'amavuta afite. Ati "Ni bwo buryo ngiramo bwo gusenga kuko ni yo soko y'ahantu nkura amavuta yo gukorera Imana, yo guhanura, yo gusengera abantu barwaye no kuvuga ubutumwa bwiza. Iyo ndimo ndirimba, numva imbaraga z'Imana cyangwa se mbasha kwambara imbaraga z'Imana kandi numva nishimye".

Yavuze ko arimo gutunganya Album ya mbere ateganya kuzamurika mu mpera z'uyu mwaka. Icyakora ntiyatangaje itariki n'abahanzi bazafatanya. Ati "Ntabwo ndamenya uwo twazakorana, ndacyamushakisha, ariko nanone ndashaka kuzakora igiterane gisoza umwaka ngaragaza zimwe mu ndirimbo nzaba nashyize hanze muri uyu mwaka. Ubu ndacyashakisha umuhanzi dushobora kuzakorana cyangwa se abahanzi".


Iki gitaramo kizaba ari cyo cya mbere ateguye nk'umuhanzi, dore ko amenyerewe cyane mu biterane by'ivugabutumwa n'ubuhanuzi yaba ibibera mu nsengero no kuri Televiziyo.

Prophet Claude avuga ko abahanzi ba Gospel mu Rwanda bari ku rwego rwiza ndetse avuga ko rwose basize amavuta nk'uko abyivugira mu magambo ye ati "Abahanzi ba Gospel bo mu Rwanda ndabemera basize amavuta."

"Nakuvaho nkajya hehe, ko ari wowe ufite amagambo meza y'ubuzima". Ni amagambo yo muri Bibiliya yavuzwe na Petero. Prophet Claude yifashishije aya magambo mu gusobanura ubutumwa buri mu ndiirmbo ye nshya "Muri Yesu". 

Yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza ko nta handi hantu hari ibyiringiro, ubwihisho, amahoro, uretse kuba mu Mwami Yesu. Ati "Ni ukubwira abantu ko tugomba kuba mu Mana/kuba mu Mwami Yesu kurusha ibindi byose".

Muri iyi ndirimbo ye aririmbamo ko "Imana yacu ni Imana ishobora kubana n'umuntu no mu bihe bigoye" ndetse ko "mu miyaga myinshi n'inkuba ntiwandekura". 

Avuga ko yanditse iyi ndirimbo mu kubwira abantu bari mu bibazo no mu buzima butaboroheye ko Imana iri kumwe nabo, "Imana ntabwo yamurekura".

Afatanya gute kuririmba no kubwiriza?


Prophet Claude yabwiye inyaRwanda ko kuririmba no kubwiriza byuzuzanya cyane. Kuri we, abifata nk'impanga. Ati "Kuririmba no kubwiriza biragendana, ahubwo bimeze nk'impanga, ugize amahirwe ukagira impano yo kuririmba no kubwiriza usanga ari ikintu kindi Imana iguhaye gikomeye cyane".

Yatanze urugero ku muhanuzi wo muri Bibiliya witwa Eliya babwiye ngo ahanure, akabanza agasaba ko bamuzanira inanga akabanza kuririmba. Ati "Buriya kuririmba indirimbo zo kuramya Imana ni uruhare rumwe mu kuramya Imana. Kuramya Imana rero no kubwiriza biragendana".

Arakomeza ati "Kuramya Imana ni ukugaragaza icyubahiro cy'Imana, imbaraga z'Imana, rero ntaho bitandukaniye no kuririmba cyangwa se kubwiriza. Ariko nanone hari abagitekereza ko abaririmbyi ari abantu bashimisha abantu, ni byo koko abaririmbyi bashimisha abantu, umuziki buriya ni ururimi rwumvwa n'abantu bose".

Yatanze ingero z'ibyo yiboneye ati "Hari igihe uca ahantu ukabona umuntu w'umusaza yumvise umuziki arimo arashaka kubyina ariko atakibishoboye, ariko ukabona umuziki wamutwaye". Ku bw'ibyo asanga umuziki ushimisha abantu muri rusange.

Nubwo bishimisha abantu muri rusange, avuga ko abaramyi atari byo baba baharanira kuko intego yabo ari ugusingiza Imana. Ati "Kuramya Imana bishobora gushimisha abantu ariko ntabwo turirimba ngo dushimishe abantu, turirimba kugira ngo turamye Imana, ndetse n'abantu bakishimiramo".


Prophet Claude arakataje mu muziki usingiza Imana


Arateganya kumurika Album mu mpera z'uyu mwaka

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "MURI YESU" YA PADIRI UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND