RFL
Kigali

Ubuzima busharira n'amashimwe ya Uwiragiye wiyemeje kujya abyuka aramutsa Imana muri "Hello"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2022 6:22
1


Umuhanzi nyarwanda Claude Uwiragiye utuye mu Bwongereza mu Mujyi wa Nottingham, yahishuye ko yatekereje ku byo Imana yamukoreye, yanzura kujya abyuka ayiramutsa. Indamukanyo ye ku Mana, yayinyujije mu ndirimbo yise "Hello".



 

Claude uri kubarizwa mu Bwongereza, akiri mu Rwanda yari atuye muri Kicukiro-Gahanga , akaba yarasengeraga kuri E.P.R Paruwasi ya Remera muri Kicukiro-Sonatube. Mu buzima busanzwe ni umunyamakuru ndetse akaba yaranabaye umwarimu wigishaga indimi. Yakoze kuri Goodrich Tv ndetse na Radio ya Gikristo yitwa Sana Radio, akaba yari 'Tv & Radio Presenter'. 

Iyo yibwira umuntu utamuzi, Claude avuga ko aru umusore ushima Imana, agakunda Imana ndetse n'abantu bayo kandi agasabana, agaca bugufi. Avuga ko atajya akomeza ibintu kandi agakunda gusenga. 

Yadusangize ubuhamya bwe bushaririye, ati "Claude ni umuntu Imana yakijije akaguru yarakarwaye imyaka itanu akabagwa inshuro 5. Buri mwaka yabaga ari mu bitaro CHUK muri Surgery, buri gihe bakamuryamisha ku gitanda kimwe cya Nimero 31".

Uko yajyaga kwa muganga yasangaga umurwayi wabaga urwariye kuri icyo gitanda bamusezereye uwo munsi byabaga ari ibitangaza. Ati "Sinumvaga ukuntu icyo gitanda buri mwaka cyabaga kintegereje". Uyu musore arashima Imana yakijije akaguru mu gihe abantu benshi bavugaga ko ari cancer. 

Ni umusore uvuka mu muryango w'abana batatu akaba ari uwa gatatu. Ni ingaragu, akaba afite umubyeyi umwe (Mama) gusa, Se yitabye Imana mu myaka yatambutse. Akunda imbyino za Kinyarwanda akaba yarabyinnye no mu itorero "ingeri y'abeza". Uretse kuba umunyamuziki, ni n'Umusangiza mwiza w'amagambo (MC) mu bukwe no kuvugira inka.


Yahishuye "Hello" yashibutse ku mashimwe nyuma yo gukira indwara yamaranye imyaka 5

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Claude yavuze ko yakuze akunda umuramyi Don Williams akaba yarababajwe n'uko atigize amubona amaso ku maso. Ati "Kandi mbabazwa nuko nari nararahize ko nzajya kumureba umunsi nagiye muri Amerika, gusa nababajwe n'uko yapfuye mu 2018, agapfa ndi mu bitaro nanjye ndimo kubagwa, namenya amakuru ye nkarushaho kuremba ni cyo cyambabaje".

Uyu muhanzi yize mu mashuri aciriritse ariko Imana ikamugirira neza ikamuha ubwenge agatsinda neza ibizamini bya Leta. Yabaye mu buzima bugoye aho no kubona amakayi byari intambara  bikaba ngombwa ko yiga afata mu mutwe. Ni umusore warwanaga kugira ngo abeho. 

Avuga ko kubaho kwe abigereranya n'imvugo ivuga ko "avoka y'umukene ihanuka ihiye" n'indi ivuga ngo "ubugari bw'imbwa Imana irara ibwaritse". Yaje gukura, avamo umusore nk'abandi bose, aza kujya hanze kuko hari icyo Imana yari yaramuvuzeho. Iyo avuga ubutumwa, abwira abantu ko bishoboka ko uyu munsi warara urira ariko bwacya ukirirwa useka ndetse ko nta kure Imana itagukura!.

Aragira ati "Mu by'ukuri nakuze mfite impano nyinshi nambere y'uko mba umuhanzi. Nakuze nkunda gukina umupira no kuwogeza, gukina filime n'ikinamico na comedy. Ndibuka ko nakinnye comedy bwa mbere kuri Tv10 mu kiganiro cya Kate Gustave "Ten Tonight!". Ndetse nkaba nari mfite impano yo kubyina no kuba Umusangiza w'amagambo n'Umutahira".

Avuga ko muri ibyo byose yakoraga byose nubwo yari umuhanga muri byo yabihaga umwanya muto ahubwo agashyira ingufu mu kwiga. Ati "Rero nisanze impano yo kuba umunyamakuru ikuze , nisanga nkora ku maradio na Televiziyo, ubu nkaba ndi umunyamakuru wa Apostle Tv uzwi ku izina rya (Papa Surprise)".  

Urugendo rwe mu muziki n'uko yaje kubona umujyanama


Claude yari asanzwe aririmba ariko akenshi akaririmba indirimbo bitewe n'ibihe arimo by'ibigeragezo. Ati "Iyo nabonaga amafaranga, najyaga muri studio nkakora indirimbo y'amajwi ariko akaba ari njyewe uyiyumvira ngenyine".

"Ndetse nkakomeza kumva indirimbo z'umuhanzi Don Williams (nanjye nzakongera kwitwa mu muziki "William Claude" kubera kumukunda no gukunda indirimbo nka "You got me" n'izindi. Njyenda nkunda aba Cow boys cyane ndetse n'iyo njyana ya country music!".   

Yavuze uko yitotombeye Imana ku munsi we wa nyuma mu bitaro bya CHUK ayishinja kumutererana. Ati "Umunsi nitotomberaga Imana ko yantaye ni nawo munsi Imana yankijirijeho. Icyo gihe ni bwo nanditse indirimbo yanjye ya mbere yitwa "Why Satan" navugaga uburyo Satani ahora ampatiriza kumukunda kandi azi ko mwanga, azi ko mfite Yesu wanjye ari nawe Mwami wanjye".

Indirimbo ya kabiri yitwa "Hello" iri mu ndimi eshatu: Icyongereza, Igifaransa ndetse n'Igisipanyoro. Iyo nayihimbye mu buryo bwo gushima Imana kuko nari nibutse ineza yangiriye". Yunzemo ati "Numvaga buri munsi uko mbyutse najya ndamutsa Imana mbere ya byose cyangwa gusuhuza Imana, byose rero mbuze uko mbigenza mbikubira mu ndirimbo. Ni ko kuyita "Hello".

Claude avuga ko amahirwe y'umuntu ntaho ajya, ibi bikaba byaramubayeho akaza guhura na "Boss wanjye kuri Apostle Tv mu gihugu cya Kenya". Ati "Yashakaga ko namukorera kuri Televiziyo ye nuko biba ngombwa ko ashaka ko twashyira indirimbo kuri Televiziyo mubwira ko nayikora. Ndayikora ndetse yemera kuba umuterankunga, ndetse aba abaye Manager wanjye".

Uyu mujyanama we yitwa Nyandwi akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umufasha we. Claude ati "Nuko naje kubagiriraho umugisha kandi Imana ihe umugisha Manager wanjye n'umufasha we, kandi babyumve ko mbakunda cyane". 

Mu rugendo rwe rw'umuziki, aaze guhimba indirimbo nyinshi ndetse akaba ari we uziyandikira ariko izasohotse ni ebyiri. Avuga ko ahimba indirimbo agamije guhumuriza abantu ababwira ko nta hantu Imana itakuvana, nta n'aho itakugeza. Ati "Mbwira abantu bihebye ko Imana yankijeje akaguru nari maranye imyaka itanu ko itabura kubakiza cyangwa kubarwanirira".


Claude arashima Imana yamuhaye abajyanama beza mu muziki


Ni umuhamya wo guhamya ko Imana iriho kandi ikora

REBA HANO INDIRIMBO "HELLO" YA CLAUDE


REBA HANO INDIRIMBO "WHY SATAN" YA CLAUDE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukandagije Marie Josephine 1 year ago
    Courrage rwose kko abavuga IMANA tuba turi kumwe





Inyarwanda BACKGROUND