RFL
Kigali

Michael Wawuyo agiye kuza i Kigali mu imurikwa bwa mbere rya filime ‘A taste of our Land’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2022 12:44
0


Umukinnyi wa filime Michael Wawuyo uri mu bakomeye muri Uganda, agiye kuza i Kigali mu gikorwa giteganyijwe cyo kumurikira bwa mbere mu Rwanda filime ‘A Taste of Our Land’.



Iyi filime imara isaha n’iminota 24 yakozwe mu 2020, iri mu biganza by’umwanditsi wa filime akaba n’umushoramari, Yuhi Amuli.

Izamukirwa ku wa 29 Nzeri 2022 mu muhango uzabera Centre Culturel Francophone du Rwanda ku bufatanye n’ikigo Goethe-Institut Rwanda.

Amuli yabwiye InyaRwanda ko igihe kigeze kugira ngo iyi filime ayimurikire Abanyarwanda, kandi n’umukinnyi w’imena Michael Wawuyo wayikinnyemo azaba ari mu Rwanda mu muhango wo kumurika.

Biteganyijwe ko uyu mugabo azagera mu Rwanda, ku wa 28 Nzeri 2022. Ari muri ba bakinnyi bo muri Uganda, bajyaga bazana mu Rwanda gukina za filime zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko zikozwe mu cyongereza nka 'Sometimes in April' ya Raoul Peck.

Iyi filime ‘A Taste of Our Land’ ivuga ku bashinwa muri Afurika. Ibara inkuru y’umusaza utoragura ibuye rya zahabu mu kirombe, maze agashaka kurigurisha n’umushinwa uba ari kumwirukaho ngo arimwambure.

Iherutse kwegukana igikombe mu iserukiramuco ryitwa ‘Khouribga African Film Festival’ ryabereye muri Maroc, ku wa 4 Kamena 2022.

Michael Wawuyo wakinnye muri iyi filime, aho akina yitwa ‘Yohani’ ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza.

Si ubwa mbere iyi filime yegukanye igikombe, kuko mu myaka ishize yerekanwe bwa mbere mu Mujyi wa Los Angeles, mu iserukiramuco PanAfrican Film Festival itwara igihombe cya filime nziza ndende (Best First Feature Film by a Director).

KANDA HANO UREBE AGACEGATO K’IYI FILIME 

Filime ‘A Taste of Our Land’ igiye kumurikirwa bwa mbere Abanyarwanda 

Wawuyo [Uri ibumoso, ategerejwe i Kigali], ni we watumye filime ‘A Taste of Our Land’ yegukana igihembo cya kabiri Mpuzamahanga 

Yuhi ubwo yari yagiye muri Maroc kwakira igihembo filime ye yegukanye mu iserukiramuco mpuzamahanga  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND