RFL
Kigali

Bishop Dag Heward utegerejwe i Kigali mu giterane "Yesu Ukiza" afite ishimwe rikomeye kuri Perezida Kagame - VIDEO

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:15/09/2022 12:34
0


Umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi ukomeye ukomoka muri Ghana, Bishop Dag Heward, agiye kuza mu Rwanda, aho biteganyijwe ko azahugura abapasitori b’amatorero atandukanye yo mu Rwanda ndetse anakorere ibiterane hirya no hino mu gihugu.



Ku bufatanye n’Imiryango ya Gikirisitu, amatorero atandukanye ndetse ashyigikiwe n'Umujyi wa Kigali, Bishop Dag Heward yateguye igiterane gikomeye kizabera mu Karere ka Muhanga ndetse no muri Kigali. Kizatangirira i Muhanga, gisorezwe muri Kigali i Nyamirambo kuri Tapis Rouge ndetse n’i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Bishop Kwame Karpos Ampofo ukuriye itsinda riri gutegura iki giterane, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ko Bishop Dag Heward afite ishimwe kuri Perezida Kagame. Yavuze ko mu byo Heward ashimira Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, harimo imiyoborere myiza no kwita cyane ku baturage ayobora agaharanira iterambere ryabo.

Bishop Kwame yavuze ko nawe ashimira Perezida Kagame ku murimo myiza yakoreye abanyarwanda, ukuntu akunda igihugu cye, uburyo yita ku banyarwanda kuko si kensi "tubibona mu bindi bihugu". Ati: “Naje mu Rwanda inshuro nyinshi, buri uko nje mu Rwanda mpasanga impinduka nyinshi, iterambere, umutekano, hari gahunda ntabwo ukora ibyo wishakiye”.

Yavuze kandi ko Bishop Dag Heward azishima bikomeye nagira amahirwe yo guhura na Perezida Paul Kagame kuko amukunda cyane. Mu gusoza ubutumwa bwe bushimira Umukuru w'Igihugu, yavuze ko yishimiye cyane kuba insengero zo mu Rwanda zikorera mu nyubako nziza cyane kuko iz'iwabo muri Ghana zikorera mu kajagari kuko nta mabwiriza bafite abasaba kugira inyubako nziza.

Bishop Kwame Karpos avuga ko ari igihe cyo gusurwa n’Imana no kwakira umugisha udasanzwe, kwakira agakiza ndetse no kubona imirimo y’imana ikora. Ati” Abafite ubumuga bwo kutareba barakira, abafite ubumuga bwo kutumva barumva, abatabasha kugenda barakira. Iki giterane cyitwa Yesu ukiza”. Yahamagariye abantu kuzitabira iki giterane anavuga ko kizaberamo ibitangaza bitandukanye birimo gukira kw'indwara zitandukanye no guhembuka mu buryo bw'Umwuka.

Bishop Dag Heward utegerejwe mu Rwanda mu giterane cy'imbaturamugabo, ni umukozi w’Imana uzwi ku Isi akaba n’umwanditsi w’ibitabo bikoreshwa cyane mu iyobokamana, ku buryo bitewe n’uko akunda u Rwanda byatumye ibitabo bye yanditse abihinduza mu Kinyarwanda kugira ngo bifashe benshi mu bayobotse inzira y’agakiza. Yahaye abapasiteri bo mu Rwanda ibitabo bifite agaciro ka Miliyoni ebyiri z'amadorali y'Amerika.

Grace Room Ministries iri gutanga ubufasha mu gutegura iki giterane, ni umuryango ushingiye ku idini; ukorera mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, watangijwe na Pastor Julienne Kabirigi Kabanda mu 2018. Ni umuryango ushishikajwe no kugarura abantu mu busabane bwimbitse n’Imana, kugeza ubutumwa bwiza ku isi yose, gufasha abatishoboye no kubongerera ubushobozi binyuze mu bikorwa rukundo n’umutima n’impuhwe (compassion).

Iyerekwa ry'uyu muryango w'ivugabutumwa ryaje ubwo Pastor Julienne Kabanda yabonaga abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi wa Yesu Kristo (Matayo 4:16), bahamagarirwa gukora no kugera ku cyo Imana yabahamagariye.

Intego yawo ni uguhindura ubuzima binyuze mu ijambo ry’Imana (Inyigisho, ibiterane n’ibiganiro) ndetse no mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no kubongerera ubushobozi. Ubufasha bukorwa mu byiciro 3:

- Gufasha kujyana mu mashuri abana bo mu miryango itshoboye

- Gufasha Urubyiruko n’abagore bayoboye ingo zitishoboye kwihangira imirimo

- Gufasha abatishoboye batakibashije kwikorera, harimo n’abasaza n’abakecuru.

Ni muri urwo rwego, Grace Room Ministries yifatanyije n’Umuvugabutumwa mpuzamahanga wo muri Ghana, Dag Heward-Mills, mu giterane cyiswe “YESU ukiza” kizaba kuva ku wa 19 – 21 Nzeri 2022, nyuma ya saa sita, kuri stade ya Muhanga ndetse no kuva ku wa 22 – 24 Nzeri 2022, nyuma ya saa sita, kuri Tapis Rouge I Nyamirambo hafi ya Stade ya Kigali.

Hazaba n’amahugurwa y’abashumba (Pastors Conference) azaba ku wa 20 Nzeri 2022, mu gitondo (7am – 12am) kuri Eglise Methodiste Libre i Muhanga ndetse no ku wa 23 Nzeri 2022, mu gitondo (7am – 12am) kuri Light House Chapelle International I Gahanga hafi ya Station Merez, Kigali.

Pastor Julienne KABANDA, washinze Grace Room Ministries nk'umwe mu bari gutegura iki giterane, yavuze ko yakurikiye Bishop Dag Heward igihe kirekire kuko yubatse ubuzima bwe mu buryo adashobora gusobanura. Ati: “Ni umugabo warinze ubuhamya, ni umugabo Imana ikoresha mu buryo bw’ibitangaza bitari ibyo gushakisha. Nkimara kumva iki gikorwa naravuze nti wowooo! Mbega amahirwe u Rwanda rugiriwe, mbega amahirwe ngiriwe”.


Pastor Julienne Kabanda ari mu bari gutegura iki giterane "Yesu Ukiza"


Bishop Kwame Karpos ukuriye itsinda riri gutegura iki giterane "Yesu Ukiza"

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abategura iki giterane baganiriye n'Itangazamakuru


Biteganyijwe ko Bishop Dag Heward agera i Kigali kuri iki cyumweru. Azava ku kibuga cy’indege i Kanombe ijya i Muhanga aho afite igiterane kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatatu.



Pastor Anita ni we watangije ikiganiro n'itangazamakuru


Bishop Dag Heward agiye gukorera mu Rwanda igiterane gikomeye

REBA HANO IKIGANIRO N'ABANYAMAKURU CYAGARUTSE KURI IKI GITERANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND