RFL
Kigali

Nje gusura Mama, inshuti n'abavandimwe - Padiri Uwimana yageze i Kigali - AMAFOTO

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:14/09/2022 15:40
1


Padiri Uwimana Jean François wari umaze imyaka itatu mu Budage, yagarutse mu Rwanda atangaza ko ibimuzanye ari ugusura umubyeyi we (Mama we), inshuti, abavandimwe no kwagura umuziki we dore ko afite n’umushinga w’indirimbo aje gukorera i Kigali.Yageze i Kanombe ku kibuga cy'indege mu ijoro ryo kuwa Kabiri. Mu kiganiro gito yagiranye na InyaRwanda, Padiri Uwimana yagize i Kigali yagize ati: ”Ndumva nabuze icyo mvuga. Hashize igihe ntari hano ariko nari ndaho nafashe akaruhuko gato aho nje gusura Mama, ngahura n’inshuti zanjye, nkaganira n’itangazamakuru ku bijyanye n’umuziki wanjye no gukora indirimbo kuko gukomeza guha amafaranga abazungu ntabwo ari ngombwa”.


Padiri Uwimana ubwo yari ageze ku kibuga Mpuzamahanga i Kanombe

Akomeza avuga ko nubwo afite iminsi micye agomba no gusura kwa Musenyeri, Abapadiri n'ahandi yabaye kuko afite iminsi micye. Ati: “Kubera icyorezo cya Covid-19 ntabwo nabonye uko nza mu biruhuko nabwiye Musenyeri ko nkeneye ikiruhuko”.


Yagize ubutumwa agenera urubyiruko rw’u Rwanda n'icyo rwakwigira ku Badage. Ati:”Mu budage umwana utarageza ku myaka 18 ajya gusoma ku ijupa ry’inzoga akabanza agasaba umubyeyi we uburenganzira. Numva rero natwe ntahera hasi twigisha urubyiruko rwacu kubaha nk'uko Abadage bubaha”.

Twabibutsa ko Padiri Uwimana aherutse guhabwa inshingano z'ibijyanye na Roho (Spirital) muri Paruwasi Gatolika ya St Elisabeth yo mu Budage. Uyu mupadiri uhimbaza Imana mu njyana zirimo Hiphop, agaruse mu Rwanda nyuma y'imyaka 3 yari amaze mu Budage ku mpamvu z'amasomo.


Padiri Uwimana ari kubarizwa i Kigali


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nnn1 year ago
    Sha padiri konmbona mwamuguye gitumo uku ni ugutangarira kgl gusa se?

Inyarwanda BACKGROUND