RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Noel Clarke yahagaritse ikirego cye ku bihembo bya BAFTA

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:8/09/2022 10:54
0


Umukinnyi akaba n'umuyobozi wa filime w'umwongereza, Noel Clark, yahagaritse ikirego cye kimurenganura ku bihembo bya BAFTA (British Academy Film Awards).



Sosiyeti itegura ibihembo bya BAFTA yahagaritse ubunyamuryango bw'umukinnyi wa filime Noel Clark w'imyaka 46 mu mwaka wa 2021, nyuma y'uko ikinyamakuru Guardian gitangaje ibirego by'ihohoterwa yakoreye abagore 20 bakoranaga.

Clark yahakanye aya makuru, ndetse no mu ntangiriro z'uyu mwaka polisi y'u Bwongereza yatangaje ko iperereza ku byaha aregwa rihagaritswe, gusa sosiyete itegura BAFTA yo yakomeje kuvuga ko ibirego bya Clark byerekana imyitwarire inyuranye n'amahame igenderaho.

Mu ijambo umuvugizi w'iyi sosiyeti yatangaje ku wa Gatatu tariki ya 7 Nzeri yagize ati " Twabonye ko Noel Clarke yaharitse ikirego cye kuri BAFTA. 

"Imyitwarire idakwiye ivugwa mu buhamya bwatanzwe mbere, ndetse yanasohotse mu kinyamakuru Guardian, inyuranyije n'amahame ateganyijwe ku muryango wa BAFTA, n'indangagaciro twubahiriza nk'ishyirahamwe ry'ubuhanzi".

Umukinnyi wa filime w'umwongereza Noel Clarke yahagaritse ikirego cy'imurenganura yaregaga BAFTA

Bongeraho bati " Rero duhagaze ku cyemezo twafashe cyo guhagarika igihembo cye no kuba umunyamuryango wacu, mu gihe ibirego birambuye bimaze kumenyekana". 

Ikinyamakuru BBC cyabajije abahagarariye Clarke icyo bavuga kuri ibi birego, gusa nabo bakomeje guhakana ko nta hohotera Clarke yakoze.

Clarke nawe ubwe yatangarije ikinyamakuru Dail mail ati " Nta tabwa muri yombi ryabaye, nta byaha ndegwa bigaragara, nta rubanza rwabaye, ariko nagizwe umunyabyaha". Akomeza avuga ko ibyo yakorewe ari nka McCarthyism 

(McCarthyism ni ukurwanya abakominisiti muri Amerika byakozwe na Senateri Joseph McCarthy mu mwaka w'i 1950, kandi abenshi mu barwanyijwe mu by'ukuri ntabwo bari abayoboke b'ishyaka rya gikominisiti).

Mu mwaka 2021, ikinyamakuru The Guardian cyasohoye ibirego by'imyitwarire mibi Clarke yagiriye abagore 20 bakoranye nawe mu gihe cy'imyaka 15, ibyo birego birimo gufata nabi no gusambanya aba bagore hagati ya 2004 na 2019. 

Gusa ibi byose yarabihakanye ndetse na polisi ya Metropolitan, yatangaje muri Werurwe uyu mwaka ko nta bimenyetso bihagije bimushinja ku buryo hakorwa iperereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND