Umusatsi wa afro ni umusatsi ugorana kuwitaho, ariko bisaba kuba waramenye ibikoresho bikora ku musatsi wawe. Twabateguriye uburyo wakwita ku musatsi wawe neza.
1.
Amazi agomba kuba incuti ya hafi y’umusatsi wawe
Iyo bije ku musatsi wawe, amazi ni ingenzi. Urufunguzo kugira
ugumane umusatsi wawe wa afro, ni amazi. Biba byiza iyo unyweye amazi menshi, ukanayashira mu musatsi.
Bumwe mu buryo wakoresha amazi ni ugukuramo icyo bita ‘tangles’
mu ndimi z’amahanga, kubera ukuntu umusatsi wa afro uba uzingazinze bituma
ufatana. Kuba wasokoza umusatsi wa afro biragoye kandi byatuma ucika, rero
bisaba kuba wawutosa kugira byorohe, ujya ubona abantu bafite umusatsi
woroshye kandi urabagirana ntakindi kibibafashamo atari amazi.
2.
Gushiraho umunsi wo koga mu mutwe
Icyiza cya afro ni uko bitagusaba kuwogamo cyane nk’ubundi
bwoko bw’imisatsi, ariko ukaba wawogamo nka rimwe mu cyumweru cyangwa bibiri
kugira wirinde kuma k’umusatsi. Rero biba byiza wimenyereje umunsi wo koga mu
musatsi wawe.
Kuri uwo munsi biba byiza iyo ukoresheje ‘moisture-boosting
shampoo na conditioner’ kugira umusatsi wawe uruhuke, kandi ukibuka kudakoresha
amazi ashyushye cyane kuko atuma umusatsi ukomera kandi ugatakaza amavuta yawo
usanganwe.
3.
Ujye ukoresha uburyo bwo gufunga imisatsi bwiza
Nk’uko bivugwa, n’uburyo byo gufunga imisatsi buzima butica
umusatsi wawe, zimwe mu ngero z’uburyo bwo gufunga imisatsi bitayica harimo
kwambara indi misatsi ‘wigs’, gushiramo weaves, gufunga shinyo ‘buns’ , ‘bantu knots’ n’uburyo bwo gusuka imisatsi, gusuka umusatsi
wawe cyangwa ‘twist’ nabwo ni ubwoko bw’ibisuko, no mugihe wasutse ujye wita ku
nkengero z’umusatsi wawe.
4. Gushira amavuta mu musatsi
Umusatsi wa afro ukwiye gusigwamo amavuta, byakagombye kuba igikorwa cya buri munsi kandi ukita ku mavuta ukoresha atakwangiriza umusatsi.
Bumwe mu bwoko bw’amavuta wakoresha coconut oil, olive oil
cyangwa se avocado oil.
5.
Kurya ibiryo bifitiye akamaro umusatsi
Nk’uko tubizi, ibiryo biri muri bimwe bitunze umubiri rero
hari n’ibiryo bifasha umusatsi wawe mu kuwurinda ibibazo nko gucika, kuma, n’ibindi byinshi. Urugero imbuto, imboga, ibinyampeke byo bifasha no mu gukuza
umusatsi, ukarya n’ibiryo nka avoca bifite ‘omega-3 fatty’.
Ubu ni bumwe mu buryo wafata neza umusatsi wawe, cyane cyane
ku bantu bafite umusatsi wa afro.
TANGA IGITECYEREZO