Abayobozi b'urubuga ruri mu zikomeye ku isi ‘Twitter’, batangaje ko bashobora gushyiraho uburyo bwo gukosora ibyanditswe ‘Edit’ mu mpera z’uku kwezi.
Nyuma y’igihe kingana n’umwaka abakoresha uru rubuga
basabye ko rwashyirwaho uburyo bwo gukosora ibyo banditse mu gihe
habayeho kwibeshya, byamaze kwemezwa ko ubu buryo buri kugeragezwa. Mu gihe
bwaba bukunze, bwatangira gukoreshwa.
Kompanyi ya Twitter, yatangaje ko iri kugeraza ubu buryo bwo gukosora ibyanditswe cyangwa gukora 'Edit'. Iyi komponyi yemeje ko yabikoze nyuma y’ubusabe bw’abantu benshi bayisabye.
Bati:”Nihagira ubutumwa
mubona bwanditseho ijambo ‘Edit’ mumenye ko byaturutse ku igerageza
riri gukorwa kuri ubu buryo”.
ESE UBUTUMWA BWOSE BWATANZWE BUZABA BWEMEREWE
GUKORERWA IKOSORA (Edit)?
Ubu buryo bwo gukosora ibyanditswe buzajya bwemera mu
gihe cy’iminota 30 hakorwe impinduka ku butumwa butarenze amagambo 280, harimo
nko guhindura utubago, uhindura #Hashtag iba yashyizweho mbere yo kuburekura.
Nk’uko iri tangazo ribivuga, ubu buryo buzahabwa
abantu bose ariko bikorwe mu gihe cy’iminota runaka. Uburyo bwo gukosora
ibyanditswe, buzagaragazwa n’akamenyetso kari mu ishusho isanzwe igaragaza
urubuga rwa Twitter kari mu ishusho y’isaha.
Ubu buryo buzahabwa abantu bose bakoresha urubuga rwa Twitter. Ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha abakoresha uru rubuga gukomeza kunogerwa no gukomeza kwishimira kuyikoresha nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wayo Stephanie Cortez.
Byatangajwe kandi nyuma y’uko kompanyi ya Twitter,
yatangaje ko ishobora kongera umukire Elon Musk ku bayobozi bayo.
Inkomoko: Africannews
TANGA IGITECYEREZO