RFL
Kigali

Nyuma y’umwaka apfushije umugore, Nziza Désiré yongeye kurushinga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2022 9:43
0


Nziza Désiré uri mu bahanzi bakomeye mu muziki w’u Burundi yakoze ubukwe n’umukunzi we Amina Nzeyimana Nziza, ni nyuma y’umwaka umwe ushize apfushije umugore.



Ku wa 16 Nyakanga 2021, nibwo inkuru y’incamugongo yatashye mu muryango wa Nziza Désiré y’uko uwari umugore we Inarukundo Bijoux yitabye Imana aguye mu bitaro bya Roi Khaled biherereye mu Kamenge, mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Kula Kulipa’, icyo gihe yabwiye InyaRwanda ko umugore we yari amaze igihe arembejwe n’uburwayi.

Kuva ku wa kane w’icyumweru gishize, Nziza Désiré yatangiye gushyira ahagaragara amafoto amugaragaza yakoze ubukwe n’umukunzi we mushya.

Yabwiye InyaRwanda ko ubu bukwe bwabereye mu gihugu cya Tanzania, ariko bitewe n’umuryango bahisemo ko amafoto y’ubukwe yose atajya hanze.

Nziza yirinze kuvuga byinshi kuri uyu mugore, ariko avuga ko kuva ku wa kane batangiye urugendo rushya rw’ubuzima bwabo.

Mu 2022, Nziza ukora injyana ya RnB yaje mu Rwanda nyuma yo kumara imyaka 13 yari ishize aba muri Amerika muri Leta ya Texas, mu Mujyi wa Dallas.

Indirimbo ye ‘Umurwayi wa SIDA’ niyo yamuhesheje amahirwe yo kujya muri Amerika, aririmba mu iserukiramuco yahuriyemo n’abandi bahanzi.

Uyu muhanzi afite Album zigera kuri eshanu ziriho indirimbo nka ‘Kula Kulipa’, ‘Ikijumba’ n’izindi. Yagize izina rikomeye mu Burundi mu 2004 kuzamura.

Murumuna we Dr Claude yagiye amushyigikira mu bikorwa by’iterambere rye. Nziza yakoze ubushabitsi byatumye acumbagira mu muziki, n’ubwo aherutse kuvuga yagarutse yemye.


Nziza yakoreye ubukwe muri Tanzania n’umukunzi we Amina Nzeyimana Nziza 

Umuryango w’uyu mugore wahisemo ko amafoto y’ubukwe yose adashyirwa hanze 


Ubukwe bwa Nziza n'umukunzi we bwabereye mu gihugu cya Tanzania 

Inarukundo Bijoux yitabye Imana hashize amezi umunani arushinze n’umuhanzi Nziza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND