Nziza Désiré uri mu bahanzi bakomeye mu muziki w’u Burundi yakoze ubukwe n’umukunzi we Amina Nzeyimana Nziza, ni nyuma y’umwaka umwe ushize apfushije umugore.
Ku wa 16 Nyakanga 2021, nibwo inkuru y’incamugongo
yatashye mu muryango wa Nziza Désiré y’uko uwari umugore we Inarukundo Bijoux
yitabye Imana aguye mu bitaro bya Roi Khaled biherereye mu Kamenge, mu Mujyi wa
Bujumbura mu Burundi.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Kula Kulipa’, icyo gihe yabwiye InyaRwanda ko umugore we yari amaze igihe arembejwe n’uburwayi.
Kuva ku wa kane w’icyumweru gishize, Nziza Désiré
yatangiye gushyira ahagaragara amafoto amugaragaza yakoze ubukwe n’umukunzi we
mushya.
Yabwiye InyaRwanda ko ubu bukwe bwabereye mu gihugu
cya Tanzania, ariko bitewe n’umuryango bahisemo ko amafoto y’ubukwe yose atajya
hanze.
Nziza yirinze kuvuga byinshi kuri uyu mugore, ariko
avuga ko kuva ku wa kane batangiye urugendo rushya rw’ubuzima bwabo.
Mu 2022, Nziza ukora injyana ya RnB yaje mu Rwanda nyuma yo kumara imyaka 13 yari ishize aba muri
Amerika muri Leta ya Texas, mu Mujyi wa Dallas.
Indirimbo ye ‘Umurwayi wa SIDA’ niyo yamuhesheje
amahirwe yo kujya muri Amerika, aririmba mu iserukiramuco yahuriyemo n’abandi
bahanzi.
Uyu muhanzi afite Album zigera kuri eshanu ziriho
indirimbo nka ‘Kula Kulipa’, ‘Ikijumba’ n’izindi. Yagize izina rikomeye mu
Burundi mu 2004 kuzamura.
Murumuna we Dr Claude yagiye amushyigikira mu bikorwa by’iterambere rye. Nziza yakoze ubushabitsi byatumye acumbagira mu muziki, n’ubwo aherutse kuvuga yagarutse yemye.
Nziza yakoreye ubukwe muri Tanzania n’umukunzi we Amina Nzeyimana Nziza
Umuryango w’uyu mugore wahisemo ko amafoto y’ubukwe yose adashyirwa hanze
Ubukwe bwa Nziza n'umukunzi we bwabereye mu gihugu cya Tanzania
Inarukundo Bijoux yitabye Imana hashize amezi umunani
arushinze n’umuhanzi Nziza
TANGA IGITECYEREZO