Crocs ni inkweto zimeze nka bodaboda nk’uko tuzita mu kinyarwanda. Izi nkweto ziri gukundwa cyane muri iyi minsi, bitewe n’ukuntu zoroshye kuzambara kandi zitanze amahoro. Benshi bavuga ubwiza n’ububi bwazo, wakwibaza impamvu izi nkweto zihenze.
Dore impamvu izi nkweto zihenze:
1.
Ibikoresho zikozwemo
Izi nkweto wakeka ko zikozwe muri plastic cyangwa umupira ariko sibyo, kuko zikozwe mu gikoresho cyitwa ‘croslite’ kandi aho zikorerwa nibo bonyine bazi gukora ‘croslite’ bakoresha bakora izi nkweto.
Kuko izi nkweto bazikorera, nabyo biri mu mpamvu izi nkweto zihenze.
2. Ziraramba
Uretse kuba zihenze, izi nkweto zizwiho kuramba bitewe n’ibyo bikoresho zikozwemo, zikaba ziri ‘water proof’ (bivuze ko amazi ntacyo azitwara iyo agiyemo), no mu gihe cy’ubushyuhe wazambara. Bamwe bazijyana bagiye kurira imisozi ‘hiking’.
3. Ni nziza ku maguru yawe
Companyi ikora izi nkweto ivuga ko ari nziza ku kirenge cyawe, izi nkweto zijyana n’ikirenge icyo aricyo cyose.
Ikindi ni uko izi nkweto zifite imyenge ituma umwuka winjira ukanasohoka, ikirenge kikabasha guhumeka neza.
4. Uburyo zikoze
Izi nkweto zifite design itandukanye, yihariye, bikaba bimwe mu bituma izi nkweto zihenda.
Iyi design yahimbwe n’inshuti eshatu; Scott Seamans, George Boedecker, na Lyndon Hanson bari batembereye Seamans agura inkweto ahantu bavuga ko impamvu bakoze izo nkweto ari ukugira haboneke inkweto zitanyerera, aba bagabo batatu babyumvishe bahita bagira igitekerezo cya crocs.
Uburyo wabona izi nkweto zihendutse wagura izakoreshejwe, cyangwa ukaba wazigura mu gihe cy’imbeho.
TANGA IGITECYEREZO