RFL
Kigali

Musanze: Hatangijwe ubukangurambaga bwiswe ‘Menya RFL’ bugamije gusobanura ibimenyetso bya gihanga mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/08/2022 13:56
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru hatangiriye ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe ‘Menya RFL’ bugamije gusobanurira abayobozi batandukanye ibijyanye na Rwanda Forensic Laboratory, RFL.



Kuri Classic Hotel ni ho hari kubera ubu bukangurambaga buhuje abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madamu Nyirarugero Dancille, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Inzego zishinzwe umutekano, Abayobozi b’uturere n’abandi.

Umuyobozi wa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFL), Dr Karangwa Charles, atangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga yasobanuye byinshi kuri RFL, maze asaba abayobozi batandukanye ubufatanye bukomeye kugira ngo hatazagira urenganywa ari uko yabuze ibimenyetso.

Mu ijambo rye Madamu Nyirarugero Dancille yatangiye aha ikaze abashyitsi anashimira ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Paul Kagame ku bwo gushyira imbaraga mu butabera. Yashimiye kandi RFL ku bwo gusobanurira Intara y'Amajyaruguru ibimenyetso bya gihanga.


Guverineri w'intara Nyirarugero yashimiye Leta y'u Rwanda kubwo gushyira imbaraga mu butabera

Uyu muyobozi w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko ubutabera ari ibimenyetso bikomeye ashingiye ku kuntu mbere abaturage basiragiraga mu nkiko barabuze ibimenyetso. Yashimiye RFL kuko ibimenyetso yasuzumye aba ari ukuri. Yasabye abatumirwa gukurikirana neza no kumva neza iby’iyi Laboratwari.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Bwana Mbonera Theophile ari na we mushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko iki gikorwa kijyanye na gahunda ya Guverinoma, aho abaturage bazasobanurirwa gahunda yo kunoza ibimenyetso bya gihanga cyane ko ari ikigo cyagize impinduka zikomeye.


Bwana MboneraTheophile wari umushyitsi mukuru yasabye abayobozi kwitabira ubu bukangurambaga

Mbonera Theophile yasabye abayobozi kwitabira ubu bukangurambaga no kugerageza gushishikariza abagenerwabikorwa kubwitabira. Yasabye abayobozi batandukanye kumwemerera agatangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe ‘Menya RFL’.


Dr Karangwa Richard yasobanuye byinshi ku kigo abereye umuyobozi


Abakuru b'ingabo mu Ntara y'Amajyaruyguru bitabiriye ubu bukangurambaga


Intore Tuyisenge yasusurukije abitabiriye ubu bukangurambaga



Inzego z'umutekano zirahagarariwe muri ubu bukangurambaga


AMAFOTO: Sangwa Julien - inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND