RFL
Kigali

The Ben na Miss Pamella berekeje mu bukwe bw'inshuti yabo muri Uganda

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/08/2022 11:21
2


Umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben unaherutse gukorera igitaramo cy’amateka mu mujyi wa Kigali, yerekeje mu gihugu cya Uganda ari kumwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamella mu bukwe bw'inshuti yabo.



The Ben yahagurukanye na Miss Pamella ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu berekeza mu gihugu cya Uganda aho bafashe rutema ikirere ya RwandAir. Miss Pamella yifashishije amashusho mato y’ibirahure birimo ibyo kunywa byanditseho RwandAir. The Ben nawe yasangije abantu aya mashusho.

Amakuru inyaRwanda.com ifite avuga ko The Ben yerekeje mu gihugu cya Uganda aho agiye mu bukwe bw’inshuti ye y'akadasohoka ndetse akaba yajyanye na n’umukunzi we Miss Pamella Uwicyeza bambikanye impeta y'urukundo mu mezi ashize.

Andi makuru avuga ko uyu muhanzi agiye muri iki gihugu ku mpamvu zindi z’ibitaramo bibiri azakorera muri Uganda, bikavugwa ko ibi bitaramo uko ari bibiri ari bimwe mu byiyubashye cyane.

The Ben asubiye ku ivuko muri Uganda dore ko ari naho yavukiye akaba anahafite abakunzi benshi. Mbere y’uko ataramira i Kigali yabanje gutaramira muri Uganda mu gitaramo cy’amateka.

The Ben ni umwe mu bahanzi b’indashyikirwa mu Rwanda, akaba aherutse kubihamya ubwo yakoraga igitaramo cy’amateka muri BK Arena cyongeye gushyira akadomo ku bushongore n’ubukaka bwe.

The Ben na Miss Pamella batangiye gukundana mu 2019, ariko ntibahita babihishurira itangazamakuru. Mbere y’uko The Ben asubira muri Amerika, muri Chicago aho atuye muri iki gihe, yabanje kujyana Miss Pamella muri Zanzibar, bajya kwizihiza urukundo rwabo bitaruye rubanda.

Ubwo bahagurukaga berekanye ibyo bari kunywa

Mu kubihamya neza The Ben yambikiye impeta Miss Pamella ahantu hitaruye hazwi nko mu birwa bya Maldives, ndetse anabasha kumwereka urwo yamukunze maze Pamella nawe avuga ‘Yego’.

Mu 2018, The Ben yavuzweho kuba afitanye ‘umubano udasanzwe’ na Zari wahoze ari umukunzi wa Diamond. Ibyo byaje nyuma y’uko Zari ashyize videwo ku mbuga nkoranyambaga, imwerekana ari kumwe na The Ben muri Amerika. Icyo gihe The Ben yahakanye amakuru y'uko baba bakundana.

The Ben ubwo aheruka i Kigali yavuze ko ubukwe bwabo budakwiye gushyirwaho igitutu

The Ben aherutse gukorera igitaramo cy'amateka i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murekezi Aline1 year ago
    Kuvugana nicyuti
  • Nyinawabasinga Joyce 1 year ago
    Nishimye urukundo rwa The Ben na miss Panella





Inyarwanda BACKGROUND