RFL
Kigali

Umuraperi 50 Cent mu bihe byiza n'umuhungu we -AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/08/2022 9:42
0


Curtis Jackson umuraperi w'icyamamare uzwi ku izina rya 50 Cent utagikunze kugaragara mu muziki aho asigaye ahugiye mu gukina no gutunganya filime, yongeye kugaragara ari mu bihe byiza n'umuhungu we Sire Jackson w'imyaka 9.



50 Cent yagaragaye yinjira mu gace ka Disney Land aho yaratembereje umuhungu we nyuma y'igihe batabonana bitewe nuko uyu muraperi atabana n'uyu muhungu we wa Kabiri.

50 Cent yatemberanye n'umuhungu we Sire Jackson

Hollywood Life yatangaje ko 50 Cent yaramaze igihe kitari gito atabonana n'umuhungu we bitewe n'uko abana na nyina mu mujyi wa Los Angeles mugihe 50 Cent aba muri New York. Uyu mwana ubana na nyina w'umunyamideli Daphne Joy yongeye guhura na Se w'icyamamare bagirana ibihe byiza.

50 Cent yanatembereje umuhungu we ku kibuga cya Baseball

Sire Jackson  w'imyaka 9 ni umwana wa kabiri wa 50 Cent

Nyuma yaho 50 Cent yafotowe atembereje umuhungu we Sire Jackson mu gace ka Disney Land, Daphne Joy bamubyaranye yahise yerekana amafoto 50 Cent yajyanye umuhungu wabo ku kibuga cya Baseball. Uyu munyamideli uzwiho kutumvikana na 50 Cent yashimiye uyu muraperi ku kuba yeretse umwana wabo ibihe byiza.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND